skol
fortebet

Umubare w’Abanyafurika bakekwaho Mpox watumbagiye ugera hafi 30 000

Yanditswe: Saturday 21, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umubare w’abantu banduye indwara ya Mpox ku mugabane w’Afurika wazamutse ugera ku 29 152, harimo 6 105 byemejwe n’abaganga ko banduye, mu gihe 738 bishwe n’icyo cyorezo, kuva mu ntangiriro za 2024, nk’uko ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Afurika CDC) kibitangaza.

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru wa CDC muri Afurika, Jean Kaseya, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku bijyanye n’icyorezo cya Mpox cyibasiye ibihugu byinshi muri Afurika, yavuze ko uyu mugabane abantu baketsweho Mpox 2 912 mu cyumweru gishize cyonyine, harimo 374 byemejwe n’abaganga ko banduye n’abapfuye 14, bikuzuza umubare rusange w’abavuzweho icyo cyorezo muri uyu mwaka bagera kuri 29.152.

Kaseya yavuze ko abanduye Mpox bamaze kugaragara mu bihugu 15 by’Afurika bitewe no kwambukiranya imipaka kw’abaturage mu buryo butandukanye, kwijandika mu mibonano mpuzabitsina yaba idakikingiye cyangwa ikingiye ni bimwe mu bikwirakwiza Mpox mu buryo bworoshye.

Hagati muri Kanama, CDC yatangaje ko icyorezo cya Mpox gikomeje muri Afurika cyihuta mu buzima rusange bw’umutekano w’umugabane. Bidatinze, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na ryo ryatangaje ko Mpox yihuta ku buzima rusange bw’abantu ikaba iri ku rwego rwo hejuru rw’ibiza ku Isi ku nshuro ya kabiri mu myaka ibiri.

Africa CDC, yatangaje ko ibihugu by’Afurika birimo gufatanya n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbyeryita ku Buzima WHO mu guhangana n’iki cyorezo.

Hashyizweho gahunda y’amezi atandatu, yatangiye muri uku kwezi kwa Nzeri 2024 kugeza muri Gashyantara 2025, aho hashyizweho miliyoni 600 z’Amadolari y’Amerika mu gushyigikira iyo gahunda.

Muri iyo nkunga 55% by’ayo azakoreshwa mu kurwanya Mpox mu bihugu yibasiye mu gihe 45% azashyirwa mu miryango Mpuzamahanga yo gutanga ibikoresho byo kuyirwanya.

Mpox, izwi nk’ubushita bw’inkende, bwa mbere yagaragaye ku Isi, mu 1958. Byatangajwe ko yakomotse ku nyamaswa zayikwirakwije mu bantu kubera kuzikorakoraho bityo n’abantu bayanduye bagakoranaho ikagenda ikwirakwira.

Mpox, izwi kandi ku izina rya Monkeypox, yagagaragaye bwa mbere mu nkende hakoreshejwe laboratwari mu 1958. Bikekwa ko yandurira mu nyamaswa zo mu gasozi, nk’imbeba, ku bantu cyangwa binyuze mu kwikubanaho kw’abantu by’umwihariko mu mibonano mpuzabitsina. Ni indwara ya virusi idasanzwe ikwirakwizwa mu maraso y’umubiri, ibyuya n’ibindi bikoresho byanduye. Indwara ikunze gutera umuriro, no kugira ibiheri binini ku mubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa