skol
fortebet

Umubyeyi yabyutse agasanga umwana we yapfuye undi arembye

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu karere ka Nyanza, aharavugwa urupfu rw’umwana rutunguranye ndetse n’indwara yatumye undi aremba byose bikomeje kubera umuryango wabo amayobere.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko Umubyeyi wo mu karere ka Nyanza yabyutse agiye kureba abana be, asanga umwe yapfuye undi arembye bikomeye.

Byabereye mu mudugudu wa Kabuzuru mu kagari ka Kibinja, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ni mu rugo rw’umubyeyi witwa MUKAGATARE Alice byabayemo, aho ngo yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ugushyingo, 2024 asanga umwana we witwa INEZA Souvenir w’imyaka itandatu yapfuye.

Undi na we wari uryamye muri iyi nzu witwa Uwase w’imyaka 11 na we yajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Nyanza arembye cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yavuze ko inzego bireba zatangiye iperereza,kuko nyina wa bariya bana avuga ko urwo rupfu, n’ubwo burwayi byaba byatewe n’uko yaraje imbabura yaka mu nzu barimo

Yagize ati “Dutegereje ibyo muganga yemeza ntawamenya,ubwo bagezeyo haraza kumenyekana icyabiteye.”

Ivomo:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa