Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa n’abandi 50 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Yanditswe: Saturday 29, May 2021
Umuhanzi Cécile Kayirebwa ni umwe mu bantu bafatiwe mu birori byo gusaba no gukwa byabereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyakabanda uherereye mu karere ka Nyarugenge.
Ibyo birori byo gusaba no gukwa byabereye mu Kagari ka Nyakabanda II mu Mudugudu wa Kirwa.Ubu bukwe bwari ubw’Umusizi witwa Tuyisenge Olivier.
Abafashwe na Polisi ni abantu barenga 50 gusa bivugwa ko umubare w’abari bitabiriye uyu muhango urenga abafashwe nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.
Polisi y’u Rwanda (…)

Polisi y’u Rwanda iburira abantu ko icyorezo cya COVID-19 ntaho kirajya bityo bagomba kwirinda kwishora mu bikorwa bitemewe nk’ibirori by’ubukwe n’andi masabukuru bishobora kongera gusubiza igihugu ahabi.
Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bajyanwa muri stade bakongera kwigishwa amabwiriza ajyanye no kurwanya Covid-19 bakanacibwa n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *