skol
fortebet

Umujyi wa Kigali uratangira gupima abantu Covid-19 muri buri kagari

Yanditswe: Friday 16, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuva kuri uyu wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga, mu Mujyi wa Kigali haratangira gupimwa COVID-19 mu Tugari twose.RBC ivuga ko iki gikorwa kizafasha kumenya uko iki cyorezo gihagaze.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo,Dr.Ngamije Daniel yabwiye Abanyamakuru ko iyi gahunda ya Guma mu rugo izatuma habaho gusuzuma Umujyi wa Kigali n’Uturere twashyizwe muri Guma mu rugo uko iki cyorezo gihagaze, ku buryo muri buri Kagari hazashyirwa ahantu habiri, abantu bisuzumishiriza COVID-19 ngo bamenye uko bahagaze.

Yvuze ko bazajya bamenyesha abantu muri buri kagari bakajya kwipimisha kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze ndetse yitabweho hakiri kare mbere y’uko aremba.

Ku bijyanye no gupima virusi yihinduranya [Delta] yagize ati “Ubushobozi bwo gupima Covid yihinduranyije turabufite muri laboratwari y’igihugu.muri iki cyumweru cyangwa kiriya kigiye kuza tuzatangira gukingira kuri buri mudugudu tuzajya tumenya ubwoko bwa Covid-19 buri wese afite.”

Yavuze ko iyi gahunda ya Guma mu Rugo iri bugabanye urujya n’uruza, bihe Leta umwanya wo gufata ibipimo bihagije no kwita ku banduye.

Ati “Biradufasha kugabanya urujya n’uruza rw’abantu, hari abantu baba banduye batabizi iyo bagumye mu mirimo isanzwe bagenda, bafite uko banduza abandi. Turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali n’utundi turere dufite ubwandu bwiyongereye cyane. Turaza gusuzuma abantu mu kagali, nibura dushyire ahantu habiri muri buri kagali abantu bazajya kwisuzumishirizaho.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko muri ibi bihe bya Guma mu Rugo uzajya ugaragaza ibimenyetso akiri mu rugo azajya ahabwa imiti imworohereza.

Ati “Uwo tuzabona afite ibimenyetso bigaragra ko ashobora kuremba, uwo muntu tuzamuha imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi kugira ngo dutangire kumukurikiranira hafi yatangiye imiti, aho kugira ngo atugereho yarembye. Tuzashyira ingufu mu bukangurambaga. Dushaka kwegera abo tuganira nabo, tubereke ko ibintu byahindutse, iyi ndwara n’abayikerensaga rwose irakaze.”

Nyuma yo gupima abantu babasanze mu Kagali, Minisitiri Ngamije yavuze ko nyuma y’iminsi 10 bazasubirayo kugira ngo barebe uko ubwandu buhagaze.

Guma mu Rugo yashyiriweho uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, Rutsiro hakiyongeraho n’utwa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro tugize Umujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa