skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wafunze imihanda 3 yo mu Biryogo mu kurwanya Covid-19

Yanditswe: Wednesday 23, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali wafunze imwe mu mihanda yo mu Biryogo ahakunze gucururizwa icyayi cya thé vert mu rwego rwo kugabanya umuvundo uhagaragara.
Ibi biratuma abacuruzi bagiye kubona ahagutse bacururiza ku buryo abakiriya bazajya bahana intera hirindwa ikwirakwira rya COVID19.
Itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’umujyi wa kigali rigira riti "Umujyi wa Kigali wabaye ufunze imihanda itatu mu Biryogo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St ku binyabiziga bikoresha moteri, kugira ngo hakoreshwe mu rwego rwo (...)

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali wafunze imwe mu mihanda yo mu Biryogo ahakunze gucururizwa icyayi cya thé vert mu rwego rwo kugabanya umuvundo uhagaragara.

Ibi biratuma abacuruzi bagiye kubona ahagutse bacururiza ku buryo abakiriya bazajya bahana intera hirindwa ikwirakwira rya COVID19.

Itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’umujyi wa kigali rigira riti "Umujyi wa Kigali wabaye ufunze imihanda itatu mu Biryogo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St ku binyabiziga bikoresha moteri, kugira ngo hakoreshwe mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ’restaurants’, bazajya bahicaza abakiriya bahanye intera muri ibi bihe bya COVID-19."

Ba nyiri ’restaurant’ barashyira intebe n’ameza muri iyo mihanda kugira ngo bakomeze kwakira ababagana ariko bakurikiza ingamba zo kwirinda koronavirusi.

Nta bindi byemerewe gukorerwa muri iyo mihanda uretse kwakira abakiriya kandi bakitwararika ku isuku yaho.

Mu gihe umubare w’abandura Covid-19 ugenda wiyongera cyane mu Rwanda,abacuruza mu maresitora bagirwa inama yo gukorera no hanze kugira ngo hirindwe ubucucike bw’abantu kuko byabaviramo kwandura iki cyorezo.

Umujyi wa Kigali uvuga ko gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda koronavirusi aribyo bizatuma iki cyorezo cya Covid_19 kigabanuka.

Imibare y’abantu bashya bandura Covid-19 mu Rwanda yikubye inshuro umunani ugereranyije n’icyumweru cya mbere cy’uku kwezi n’iminsi irindwi ishize, abapfuye na bo bikubye hafi gatatu muri icyo gihe.

Uku kwiyongera kwateye leta guhindura ingamba, ihagarika ingendo hagati y’uturere twose tw’igihugu n’umukwabu w’ijoro ushyirwa saa moya ukuwe saa tatu, biratangira kubahirizwa none ku wa gatatu.

Mu minsi irindwi ishize, abanduye Covid bashya bose ni 3,384 abo yishe ni 20, mu gihe mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi abanduye bose bari 411 abapfuye ari barindwi.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri, minisiteri y’ubuzima yatangaje abashya 861 banduye - hafi 400 ni ab’i Kigali - ni wo mubare munini w’abanduye ku munsi umwe umaze kuboneka mu Rwanda.

Kuri uyu wa 3 nibwo hatangiye kubahirizwa izi ngamba zo kuba abantu bagomba kuba bageze mu ngo saa moya z’ijoro. Ingendo hagati y’uturere twose z’igihugu ndetse n’umujyi wa Kigali zirabujijwe.

Abanyarwanda basabwa:

Kwambara neza agapfukamunwa
Guhana intera
Gukaraba kenshi
Kwirinda kujya ahari abantu benshi,


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa