skol
fortebet

Umujyi wa Kigali washyizeho uburyo abantu bazajya bafatira agasembuye mu muhanda wo ku Gisimenti muri Weekend

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare, buri wikendi umuhanda KG 18 Ave uri ku Gisimenti ahakorera utubari na resitora, nta modoka zizajya zemererwa kuwunyuramo kuko abahacururiza bazajya bahakirira abakiriya.
Umujyi wa Kigali uvuga ko gufunga uyu muhanda bizajya bitangira ku wa Gatanu 16h00, kugeza ku Cyumweru 18h00.
Ubinyujije ku rubuga rwa Twitter,Umujyi wa Kigali wagize uti "Banya Kigali,
Umujyi wa Kigali washyizeho uburyo bushya bwo kwidagadura mu Gisimenti.
Kuva kuri uyu (...)

Kuva kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25/02/2022, buri weekend, Umuhanda KG 18 Ave uzajya ufungwa ku binyabiziga, resitora n’utubari bibashe kwagurira imyanya y’abakiriya hanze mu muhanda.

Iyi gahunda (Car Free Weekends) mu muhanda KG 18 Ave,Gisimenti izajya itangira kuwa Gatanu saa 16h00 kugeza kuwa Gatandatu saa 18h00.

Umuhanda wa KG 176 St n’imihanda iwuhuza n’uwa KG18Ave niho hazajya haparikwa ibinyabiziga.

Tunezerwe, twirinda gutwara twanyoye ibisindisha.

Ba nyir’amaresitora n’utubari, abakozi n’abakiriya barasabwa kubahiriza ingamba zose zashyizweho zo kurwanya no kwirinda Covid-19."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa