skol
Kigali

Umujyi wa Kigali watangiye gusuzuma uko abaturage bikingije urugo ku rundi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 January 2022

Umujyi wa Kigali watangije ibarura rigomba gukorwa urugo ku rundi hagenzurwa abikingije COVID-19 kugira ngo hamenyekane abatarafata doze n’imwe n’abatarafata inkingo nkuko biteganyijwe.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, ku wa 12 Mutarama 2022, riragira riti “Dushingiye ku gikorwa cyo gukingira abaturage bahabwa urukingo rwa Covid-19 cyatangiye guhera mu kwezi kwa Werurwe 2021, byagaragaye ko hari abaturage bageze igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri batarajya kurufata, abageze igihe cyo gufata urukingo rwa gatatu na bo batarajya kurufata ndetse hakaba n’abandi bagenda bagaragara batarafata urukingo na rumwe.

Dushingiye ku mubare w’abaturage bari kwandura Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ndetse bamwe bakanahatakariza ubuzima bishwe n’iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo, tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi (house to house) hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha no gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe na bo bazifate; iki gikorwa kikaba cyasojwe bitarenze tariki 14 Mutarama 2022, raporo yagejejwe ku Mujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali wemeje ko uzorohereza itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye gukurikirana uko iryo barura ryakozwe.

Abantu 126,748 nibo bahawe inkingo za COVID-19 ejo hashize. Abagera kuri 35,500 nibo bahawe urukingo rushimangira rwa COVID-19 .

Abamaze guhabwa doze ya mbere bose ni 7,827,517.Doze ya Kabiri ni 5,888,447.Abamaze gufata doze ishimangira ni 485,163.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri Ngamije yahaye ubutumwa bukomeye abadashaka kwikingiza...

Minisitiri w’ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko abanga kwikingiza...
13 January 2022 0

Umujyi wa Kigali watangiye gusuzuma uko abaturage bikingije urugo ku...

Umujyi wa Kigali watangije ibarura rigomba gukorwa urugo ku rundi...
13 January 2022 0

Abarimu ibihumbi 28 bazakoresha ikoranabuhanga mu gukora ibarura rusange...

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo...
6 January 2022 1

Kalimba Zéphyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku...
3 January 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Abanyarwanda umwaka...

Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette...
1 January 2022 0

Abenshi mu bari kwandura Covid-19 mu Rwanda bari gusanganwa ubwoko bwa...

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yatangaje ko abari gusangwamo ubwandu bwa...
31 December 2021 1