skol
Kigali

Umuntu umwe yahitanywe na COVID-19 mu Rwanda abandi 422 biganjemo ab’I Kigali barandura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 June 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi abantu 422 ari bo batahuweho COVID-19 mu Rwanda bakaba barimo abo muri Kigali 176.

Abakize ni 9 ku gihe umuntu umwe yahitanywe na COVID-19 bigatuma umubare w’abamaze gupfa ugera kuri 377.Uwahitanwe na Covid-19 n’umugabo w’imyaka 19 i Kigali.

Abakirwaye ni 2,828 barimo 9 barembye.

Abantu 246,289 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 1,082 bayihawe uyu munsi

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda guhurira ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’ubwandu bushya, hakomeje gukazwa ingamba zisanzweho mu gihugu hose hibandwa ku duce tugaragaramo ubwandu bwinshi. Akarere ka Rubavu kashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere mu rwego rwo guharanira guhangana n’ubwiyongere bw’abashya bandura.

Mu turere twa Rutsiro, Burera, Gicumbi na Nyagatare na ho hafashwe izindi ngamba zigamije kugabanya ibyago byo kurushaho gukwirakwiza icyo cyorezo. Buri muturage arasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1