skol
fortebet

Umunyamabanga wa USA yavuze amagambo akomeye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane,Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, uri mu ruzinduko mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zihashyinguwe.
Mu ruzinduko rwe,Bwana Blinken yazengurutse Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,asobanurirwa imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka mbi zayo n’imbaraga zihoraho u Rwanda rukomeje gushyira mu guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Yavuze ko (...)

Yavuze ko USA ishyigikiye imbaraga u #Rwanda rukomeza gushyira mu rugendo rw’ubwiyunge.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi,yavuze ko yatewe imbaraga n’ubutwari bw’abarokotse Jenoside n’iterambere ridasanzwe ry’u Rwanda.

Yakomeje ati "Umuryango wanjye nawo wahuye n’amahano ya Jenoside yakorewe Abayahudi kandi nshima cyane akamaro ko kwibuka amahano nk’aya.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye byimazeyo imbaraga z’u Rwanda mu kwiyubaka n’Ubwiyunge."

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Kanama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Anthony Blinken waraye atangiye urunzinduko mu Rwanda.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Leta Zunze ubumwe z’Amerika no ku mutekano wo mu Karere, ariko Blinken we atangariza abanyamakuru ko yanagize amahirwe yo kubaza ku birebana na Paul Rusesabagina ukomeje igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa