skol
fortebet

Umunyamakuru wa RBA yakoze impanuka y’imodoka

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 03, Jul 2022

Umunyamakuru wa RBA yakoze impanuka y'imodoka

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yakoze impanuka ikomeye gusa Imana ikinga akaboko.
McKenna akunzwe mu biganiro bitandukanye haba kuri Magic Voice no kuri Televiziyo y’igihugu.
Yemeje ko yakoze iyi mpanuka abinyujije kuri Twitter ye, gusa ntiyasobanura byimbitse uko byamugendekeye.
Ifoto y’imodoka ye yashyize kuri Twitter cyakora cyo iyerekana yangiritse cyane ikizuru, gusa amakuru avuga ko yagonze ipoto y’amashanyarazi.
Uyu (…)

Uyu munyamakuru uri mu bubashywe yatangaje ariko ko ameze neza.

Ati: “Umugabo wo mu ijuru yavuze ati ndacyagukeneye. Meze neza kandi ndi gukira. Ndashima!”

Abantu batandukanye bifatanyije n’uyu munyamakuru gushima Imana yamurokoye iyi mpanuka y’imodoka.

Rober Mckenna Cyubahiro yarokotse impanuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa