Umunyeshuri w’imyaka 15 yatabaye uruhinja rwari rwatawe na nyina akimara kubyara
Yanditswe: Sunday 06, Mar 2022

Umwana witwa Umuhoza Isimbi Sandrine, wiga ku ishuri rya GS Karembure mu Murenge wa Gahanga,Akarere ka Kicukiro, wari ugiye ku ishuri yatoraguye uruhinja rwaririraga mu gafuka arugirira impuhwe ararutabara.
Nkuko amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ejo yabivuze,uyu mwana w’umukobwa yafashe umupira we w’ishuri arushyiramo arujyana ku ishuri, bahamagara ubuyobozi burujyana kwa muganga i Masaka kuko n’urureri rutari rwakajyenwe.
Kuwa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, nibwo Umuhoza wiga (...)
Umwana witwa Umuhoza Isimbi Sandrine, wiga ku ishuri rya GS Karembure mu Murenge wa Gahanga,Akarere ka Kicukiro, wari ugiye ku ishuri yatoraguye uruhinja rwaririraga mu gafuka arugirira impuhwe ararutabara.
Nkuko amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ejo yabivuze,uyu mwana w’umukobwa yafashe umupira we w’ishuri arushyiramo arujyana ku ishuri, bahamagara ubuyobozi burujyana kwa muganga i Masaka kuko n’urureri rutari rwakajyenwe.
Kuwa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, nibwo Umuhoza wiga mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye, yanyuze ahantu abona umufuka uri kunyeganyega awegereye yumva uruhinja ruri kurira.
Yahise arukuramo arufubika umupira w’ishuri, arushyira ubuyobozi bw’ikigo yigaho.
Uyu mwana akimara kugeza uru ruhinja ku Kigo yigaho, ubuyobozi bw’iryo shuri nabwo bwahise buhamagaza ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze umwana bamujyana kwa muganga.
Umuyobozi Ushinzwe Ubuzima n’Imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro, Karungi Rebecca, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uru ruhinja rukiri mu bitaro by’i Masaka kuko rwari rufite ikibazo cyo guhumeka nabi.
Yagize ati “ Ruracyari kwa muganga barimo kumukurikirana kuko rwatoraguwe rufite ikibazo cyo guhumeka nabi.”
Yongeyeho ko Akarere ka Kicukiro kari gushakira uru ruhinja ibintu by’ibanze birimo imyambaro n’amata kugira ngo ubuzima bwarwo budahungabana, ari nako hashakishwa umuryango wakwakira uwo mwana ngo yitabweho nk’abandi.
Umubikira Ushinzwe Uburezi muri GS Karembure, Sr Adeline Uwibambe, yabwiye IGIHE ko bashimishijwe n’ubumuntu umunyeshuri wabo yagaragaje.
Yagize ati “ Uwatoye uruhinja yari umwana nk’abandi nta kintu gitandukanye cyangwa cyihariye twari tumuziho gusa twaratunguwe.”
Ubusanzwe uyu munyeshuri watoraguye uru ruhinja abana na mukuru we.
Sr Uwibambwe yavuze ko ibyakozwe na Umuhoza ari ubutwari kuko aho yasanze urwo ruhinja, hari hanyuze abandi ntibabyiteho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *