skol
fortebet

Umuryango w’umukinnyi Rubayita wiciwe muri Kenya wasabye ikintu gikomeye

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’Umunyarwanda witwa Rubayita Sirag,yiciwe mu mujyi wa Iten aho bivugwa ko yishwe na mugenzi we bakinanaga w’umunya Kenya, nyuma yo kurwana bapfa umukobwa bombi bakundaga.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wo mu Rwanda yabuze ubuzima bwe aho bikekwa ko byatewe no gukunda umukobwa wakundwana na mugenzi we bakoranaga imyitozo, Dancan Khamala, ukomoka muri Kenya.

Ibi byabaye mu cyumweru gishize aho amakuru avuga ko Rubayita na Khamala barwanye,hanyuma Sirag apfa ku mugoroba wakurikiyeho azize ibikomere yakuye muri iyi mirwano.

Hagati aho, umuryango wa Rubayita wasohoye itangazo ryinubira urupfu rwe uvuga ko rwatewe "n’urugomo rudafite ishingiro.”

Umuryangowe wasabye abantu kureka ibihuha no kubahana mu gihe iperereza kuri ubu bwicanyi rikomeje.

Iryo tangazo rigira riti: “Kugira ngo tubashe kumenya neza ibijyanye n’aya makuba akomeretsa umutima, twitandukanyije n’ibihuha byinshi kugeza iperereza rya polisi rirangiye.

Muri iki gihe kitoroshye, turasaba kwihangana no kumva mugihe duhangana n’ibibazo biri imbere yacu.Turajwe ishinga no kunamira umuhungu wacu no gufatanya mu buryo bwuzuye n’abayobozi mu gushaka ukuri n’ubutabera. ”

Hagati aho ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri bwavuze ko bubabajwe n’urupfu rw’uyu mukinnyi w’umuhanga wari witezweho byinshi.

Amakuru yizewe nuko abahagarariye u Rwanda muri Kenya bari gukurikiranira hafi iki kibazo kandi ubu umwe mu badipolomate b’u Rwanda yamaze kwerekeza i Iten gukurikirana.

Kugeza ubu,Ambasade y’u Rwanda iri gukorana n’umuryango wa Rubayita wamaze kugera muri Kenya kugira ngo bawufashe mu kuzana umurambo we i Kigali.

Intara ya Iten uyu mukinnyi yiciwemo iherereye ku masaha atandatu uvuye i Nairobi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa