skol
fortebet

Umuryango wa Perezida Kagame wafashe iya mbere mu #Kwibaruza [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame babaruwe ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyatangiraga gukora Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda.
Amakuru arambuye ku muryango wa mbere mu Rwanda, yanditswe na Yusuf Murangwa, Umuyobozi mukuru wa NISR.
Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwitabira iki gikorwa cyo kwibaruza cyatangiye uyu munsi.
Iri barura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire rishingira ku makuru y’uko ingo zari zifashe mu (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame babaruwe ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyatangiraga gukora Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda.

Amakuru arambuye ku muryango wa mbere mu Rwanda, yanditswe na Yusuf Murangwa, Umuyobozi mukuru wa NISR.

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwitabira iki gikorwa cyo kwibaruza cyatangiye uyu munsi.

Iri barura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire rishingira ku makuru y’uko ingo zari zifashe mu ijoro ryacyeye ryo kuwa 15 Kanama(8) 2022.

Muri buri rugo bazabazwa abarubamo, amashuri bize, uko bivuza, ikibatunga, iby’amazi n’amashanyarazi, gukoresha internet, gutunga telefone, n’ibindi.

Abakarani b’ibarura barenga 20,000 mu gihugu ni bo bagiye gukora uyu murimo mu byumweru bibiri, nk’uko bivugwa n’ikigo cya leta gishinzwe ibarurishamibare.

Leta ivuga ko ikora ibarura rusange igamije kubona amakuru mashya ku baturage, imiturire, imibereho yabo, n’uko ubukungu bwabo bwifashe ngo iyakoreshe mu igenamigambi.

Iri barura rizatwara miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi rizifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru, nk’uko abategetsi babivuga.

Amabarura nk’aya yakozwe mbere mu 1978, 1991, 2002, n’iriheruka ryo mu 2012 ryatangaje ko umubare w’Abanyarwanda ari miliyoni 10.5

Ibizava muri iri barura by’agateganyo biteganyijwe ko bizatangazwa mu Ukuboza(12) 2022, nk’uko abayobozi babivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa