skol
fortebet

Umwana umwe mu bari muri Bisi yakoze impanuka yapfuye

Yanditswe: Monday 09, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwana witwa Kenny Mugabo uri muri 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yitabye Imana. Yigaga mu mwaka wa Gatanu.
Amakuru aremeza ko uyu mwana umwe mu bakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu karere ka Kicukiro ariwe witabye Imana abandi bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Mu masaha ya mugitondo, Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2023,mu Karere ka Kicukiro, ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ya bisi (...)

Sponsored Ad

Umwana witwa Kenny Mugabo uri muri 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yitabye Imana. Yigaga mu mwaka wa Gatanu.

Amakuru aremeza ko uyu mwana umwe mu bakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu karere ka Kicukiro ariwe witabye Imana abandi bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Mu masaha ya mugitondo, Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2023,mu Karere ka Kicukiro, ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ya bisi itwara abanyeshuri yo ku Ishuri Path to Success.

Amakuru avuga ko hakomeretse abana barenga 20 n’umushoferi, bahita boherezwa mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Birakekwa ko impanuka yatewe no kuba bisi yabuze feri irenga umuhanda imanuka mu ishyamba, itangirwa n’ibiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa