skol
fortebet

Uruganda rwa Sulfo rwafunzwe kubera ubwiganze bwa Covid-19 bwarugaragayemo

Yanditswe: Saturday 12, Jun 2021

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko uruganda rwa Sulfo Rwanda Industries rwafunzwe mu gihe cy’iminsi 7 nyuma y’aho bigaragariye ko higanje ubwandu bukabije bwa COVID-19. Mu bipimo byafashwe mu bakozi 600 byagaragaje ko 10% banduye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze uru ruganda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE, ati “Sulfo yo (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko uruganda rwa Sulfo Rwanda Industries rwafunzwe mu gihe cy’iminsi 7 nyuma y’aho bigaragariye ko higanje ubwandu bukabije bwa COVID-19. Mu bipimo byafashwe mu bakozi 600 byagaragaje ko 10% banduye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze uru ruganda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE, ati “Sulfo yo twabaye tuyifunze mu gihe cy’iminsi irindwi ku bw’ubwandu bwagaragayemo bukabije. Urumva rero, Sulfo ni uruganda, abantu bakorera ahantu bari hamwe, birashoboka ko umuntu yaza umwe akabanduza”.

Ngabonziza yavuze ko hari kurebwa aho abanduye baherereye, niba ari abakora mu ruganda badahura n’abaturage cyane cyangwa se niba ari abahura na bo inshuro nyinshi nk’abari muri serivisi z’ubucuruzi.

Kugira ngo hapimwe abakozi bo muri Sulfo, byaturutse ku muntu umwe wabanje gupimwa biza kugaragara ko yanduye. Mu gukomeza kugenzura, abandi na bo barapimwe birangira abasanganywe ubwandu bangana na 10,1%.

Ati “Byabaye ngombwa rero ko dufata icyemezo cyo kuhafunga mu gihe cy’iminsi irindwi hanyuma hakabanza gukorwa ibikorwa byo kureba niba nta bandi banduye hafi aho.”

Ejo mu mujyi wa Kigali habonetse abanduye Covid-19 bangana na 61 ndetse imibare ikomeje kwiyongera nyuma y’aho Leta yoroheje ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa