Uwahoze ari umuyobozi ukomeye wa FDLR agiye kuza gutura mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

Straton Musoni wahoze ari visi perezida w’umutwe wa FDLR agiye kuza gutura mu Rwanda nyuma yo gufungurwa, ndetse amakuru yemeza ko azagera mu gihugu mu minsi mike.
Muri Nzeri 2015 nibwo Ignace Murwanashyaka wari perezida wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije bakatiwe n’urukiko rwa Stuttgart gufungwa imyaka 13 n’umunani nk’uko bakurikirana, bashinjwa kuba baratanze amabwiriza yo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati ya 2008-2009.
Mu gihe igihano cyari cyakatiwe Musoni (...)

Mu gihe igihano cyari cyakatiwe Musoni cyemejwe mu bujurire, imyaka Murwanashyaka yagombaga gufungwa yo yakuweho kubera ko umwanzuro wafashwe na ruriya rukiko rwamukatiye yagaragayemo amakosa.
Murwanashyaka na Musoni babaga mu Budage aho hari barahawe ubuhungiro. Bashinjwaga ibyaha 26 byibasiye inyokomuntu, 39 by’intambara.
We na Musoni batawe muri yombi mu 2009 mu Budage, bashyikirizwa urukiko rwo muri iki gihugu mu 2011.
Musoni yavutse mu 1961, atura mu Budage kuva mu 1986, aho yakoraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni naho bahurizaga ibikorwa bya FDLR.
Amategeko u Rwanda rugenderaho ateganya ko nta muntu ushobora gukurikirawa kabiri ku cyaha kimwe, cyafashweho icyemezo n’urukiko.
Musoni agiye gutaha mu gihe sebuja Murwanashyaka wari ufite imyaka 56, yaguye muri gereza atarangije igihano, mu 2019.
IVOMO:IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *