skol
fortebet

Uwimana Agnes yiyemeje guhindura imikorere y’Umurabyo TV nyuma yo kuganirizwa na RIB

Yanditswe: Tuesday 01, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwimana Nkusi Agnes ukora ibiganiro ku rubuga rwa You Tube,Umurabyo TV yiyemeje guhindura imikorere nyuma yo kuganirizwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Ku wa 26 Ukwakira ni bwo RIB yahamagaje Madamu Uwimana kugira ngo agire ibisobanuro atanga.
Mu kiganiro yanyujije kuri iyo shene ye, Uwimana yavuze ko yamenyeshejwe ibyo akurikiranyweho bishingiye ku kuba yari yatangiye kurengera cyane.
Ati "Nanjye ntabwo natinye kuvuga ko nari narengereye. Burya bidukora n’amakosa tujye tuyemera kuko (...)

Sponsored Ad

Uwimana Nkusi Agnes ukora ibiganiro ku rubuga rwa You Tube,Umurabyo TV yiyemeje guhindura imikorere nyuma yo kuganirizwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ku wa 26 Ukwakira ni bwo RIB yahamagaje Madamu Uwimana kugira ngo agire ibisobanuro atanga.

Mu kiganiro yanyujije kuri iyo shene ye, Uwimana yavuze ko yamenyeshejwe ibyo akurikiranyweho bishingiye ku kuba yari yatangiye kurengera cyane.

Ati "Nanjye ntabwo natinye kuvuga ko nari narengereye. Burya bidukora n’amakosa tujye tuyemera kuko iyo abaye menshi agera aho akabyara ibyaha, ari na byo bikujyana mu rukiko."

Yakomeje agira ati "Hari aho banyeretse ko mu biganiro nakoraga hari aho nagendaga nganisha ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, kubiba urwango mu banyarwanda no kuzana ivangura n’amacakubiri, ibyo bagenda babinyereka nanjye mbona ko nari ntangiye kurengera."

"Bagiye banyereka n’amategeko agenga ibyo byose, mbona ko haburaga gato cyane nkaba narenga na wa murongo utukura nkisanga mu nkiko ndi kuburana ibyaha bikomeye."

Uwimana Nkusi yavuze ko yahise yiyemeza guhindura umurongo w’ibiganiro, agakora mu bundi buryo, nyuma yo kugaragarizwa ko uwo yahisemo utaboneye.

Muri iki kiganiro, Uwimana yahamije ko yasabye imbabazi abari bamuhamagaje, ariko ko azisaba n’Abanyarwanda muri rusange cyane cyane abakomerekejwe n’imvugo ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa