skol
fortebet

Virusi ya HMPV yagaragaye mu Bushinwa ikwiye gutera Isi ubwoba?

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Imibare y’abandura Virusi ya Human Metapneumovirus (HMPV) iheruka kwiyongera mu majyaruguru y’Ubushinwa yateye abantu ubwoba bwinshi.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’imyaka itanu ishize amahanga atangaje ko isi yibasiwe na Virusi ya Covid-19 –biza kurangira nayo ibaye icyorezo kibasiye isi yose muri rusange , aho cyanahitanye imbaga ibarirwa muri miriyoni 7 z’abantu.

Mu cyumweru gishize,Amashusho yashyizwe ahagaragara n’ibitaro bimwe byo mu Bushinwa, yagaragaje abanduye iyi Virusi buzuye ibitaro bambaye udupfukamunwa , abayabonye bakomeza kuyakwiza ku mbuga nkoranyambaga ,ibyatumye abantu bongera kugira ubwoba bwinshi batekereza ko iyi Virusi ishobora kubagira nk’iyateye COVID 19.

Kuva icyo gihe, Abayoboye inzego z’ubuzima muri icyo gihugu cy’Ubushinwa bemeye ko imibare y’abandura ikomeje kwiyongera ku kigero cyo hejuru.

Iyi virusi ya (HMPV) yandura mu isura y’ibicurane, kandi ikomeje kwibasira abana ku kigero cyo hejuru ugereranije n’abandi bo mubindi byiciro by’imyaka . icyakora mu Bushinwa bavuga ko biri guterwa n’igihe cy’ubukonje bukabije barimo.
Abahinga mu by’ubuzima bavuga ko HMPV atari cyo kimwe na Covid-19, bakavuga ko iyi virusi yo imaze imyaka za mirongo,kandi muri iyo myaka abana hafi yabose bagiye bayandura kugera ku myaka 5.

Gusa, ku bana bamwe na bamwe bakiri bato cyane no ku bantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri bworoheje, irabashobora cyane kuko ibakururira n’izindi ndwara zikomeye cyane.

HMPV ni iki?

HMPV ni agakoko gatuma umuntu arwara mu gice cyo haruguru cy’ubuhumekero kuburyo mu byukuri bigoye kuyitandukanya n’ibicurane ku bantu benshi .

Iyo Virusi yamenyekanye bwambere mu Buholandi mu 2001, ishobora gukwirakwira biciye mu gukoranaho n’abantu, cyangwa iyo umuntu akoze ku bintu byandujwe,cyangwa ahantu handujwe n’ako gakoko.

Ku bantu hafi ya bose, mu bimenyetso byayo harimo inkorora, umuriro/ubushyuhe n’amazuru agafungana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa