skol
fortebet

Virusi ya Marburg imaze kwica abantu icyenda-Minisante

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umuntu umwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, yishwe n’icyorezo cya Marburg, yuzuza umubare w’abantu icyenda bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abamaze kumenyekana banduye ari 27 harimo n’abapfuye, abari kuvurwa ni 18.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda kudakurwa umutima n’iki cyorezo ariko ibibutsa gushyira mu bikorwa ingamba zo kugira isuku, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, no kwirinda gukoranaho.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abanyarwanda bose ko uwakwibonaho ibimenyetso birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka, yakwihutira kujya kwa muganga.

Marburg ifite ubukana bwo kwica uyirwaye ku rugero rubarirwa hagati ya 25% na 90% bitewe n’uburyo uwo muntu yihutishijwe kugera kwa muganga, agahabwa imiti itandukanye, kuko nta muti wihariye iyi virusi irabonerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa