skol
fortebet

Ya kamyo yabuze feri ku Kinamba yahitanye abana 3 bavukana

Yanditswe: Tuesday 25, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, 26 Ukwakira,nibwo abana 3 bavukana baguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 6 ku Kinamba bazashyingurwa mu irimbi rya Rusororo, mu karere ka Gasabo.
Aba bavandimwe bari bafite hagati y’imyaka 9-12 bapfiriye aho iyi mpanuka yabereye nk’uko byatangajwe n’umuryango wabo.
Aba bana bapfuye ni Joseph Fruit, Herve Sikubwabo Shami, na Honore Racine Sikubwabo.
Ku wa mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ni bwo aba bana bari bonyine mu muryango wabo bahitanwe n’iyi mpanuka nkuko umwe (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, 26 Ukwakira,nibwo abana 3 bavukana baguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 6 ku Kinamba bazashyingurwa mu irimbi rya Rusororo, mu karere ka Gasabo.

Aba bavandimwe bari bafite hagati y’imyaka 9-12 bapfiriye aho iyi mpanuka yabereye nk’uko byatangajwe n’umuryango wabo.

Aba bana bapfuye ni Joseph Fruit, Herve Sikubwabo Shami, na Honore Racine Sikubwabo.

Ku wa mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ni bwo aba bana bari bonyine mu muryango wabo bahitanwe n’iyi mpanuka nkuko umwe mu bagize umuryango wabo yabibwiye The New Times dukesha iyi nkuru.

Yavuze ko abo bavandimwe batatu bari kumwe na nyirakuru igihe impanuka yabaga mu gihe uyu mukecuru yakomeretse bikabije.

Ubwo bari bahagaze ahaparika bisi mu Kanogo, ikamyo yabuze feri yataye umuhanda wa Yamaha-Kinamba uherereye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, ihitana abantu 6 barimo n’aba bana.

Umwe mu bagize umuryango w’aba bana yavuze ko aba bana bakundaga ’gukina’ ndetse bari urumuri rw’umuryango kuko batangaga ibyishimo mu muryango.

Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu,hamwe n’abandi benshi bakomeretse.

Ibitekerezo

  • Ese izi nkuru zanyu muba mwazisomye? Kuri 26 ngo habaye iki kandi hataragera? Musubire kwiga kuko ntacyo mwize

    Imana ibakire kandi ikomeze umuryango nubwo bitoroshye.

    Abantu biganye na Donat SIKUBWABO muri kaminuza ya AUCA bishyize hamwe bari gutabara uyu muryango wapfushije abana 3. Umuntu wese ufite umutima utabara yakwifatanya nabo. Wakoresha iyi link ukajya kurubuga rwabo ugatanga inkunga uko ubishoboye. (Tel ya Sikubwabo Donat 0788732092, telephone yonyine ishyirwaho inkunga ni 0788634106 Kamariza Claudine UWIRINGIYIMANA) https://chat.whatsapp.com/BdTWlIJOPH4J2NIsZTdm6P

    Rest in peace bana mwarimukiribato

    Ahubwo wowe jya uvuga wabanje gusoma inkuru neza.

    You twihanganishe ababze ababo bibondo tuzabakumbura turabategereje by paradizo gsa mami wabana sibyiyumvisha uko yifashe akimara kubyumv kugez nub biragoye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa