Abadepite batoye itegeko rishya rigenga polisi y’u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rihindura iryo mu 2010, ryagenaga ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.
Minisiteri y’Umutekano itangaza ko impamvu zo guhindura iryo tegeko zishingiye ku kuba iryari risanzwe ryagaragaramo imbogamizi cyane cyane kuva mu 2017 hamaze gushyirwaho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
N’ urwego rwahawe zimwe mu nshingano zari zisanzwe zifitwe na Polisi y’u Rwanda, ari na cyo cyatumye uyu (…)
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rihindura iryo mu 2010, ryagenaga ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.
Minisiteri y’Umutekano itangaza ko impamvu zo guhindura iryo tegeko zishingiye ku kuba iryari risanzwe ryagaragaramo imbogamizi cyane cyane kuva mu 2017 hamaze gushyirwaho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
N’ urwego rwahawe zimwe mu nshingano zari zisanzwe zifitwe na Polisi y’u Rwanda, ari na cyo cyatumye uyu mushinga w’itegeko utegurwa mu rwego rwo kunoza imikorere ya Polisi y’u Rwanda.
Ibi bikozwe nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi ubwo yasuzumaga ubugororangingo bwakozwe na Sena ku mushinga w’iryo tegeko butemewe n’Umutwe w’Abadepite.
Ubugororangingo bwasuzumwaga kuri iri tegeko bushingiye ahanini ku kunoza imyandikire ya zimwe mu ngingo zigize iri tegeko. Itegeko rigenga Polisi ryatowe n’abadepite riha inshingano zihariye polisi kugenza ibyaha byo mu muhanda mu buryo bw’umwihariko kandi rikayemerera gukorana n’u Rwego rw’ubugenzacyaha RIB mu gukora iperereza ry’ibanze ku bindi byaha. Iri tegeko kandi rivuga ko gutoroka igipolisi ari icyaha.
Inteko rusange ya Sena y’u Rwanda yateranye tariki ya 16 Gashyantare 2023 yemeje umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda.
Raporo ya Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano yakoze ubugororangingo ku mushinga w’itegeko wari ufite ingingo 73 ingingo zose uko ari 72 zemezwa uko zakabaye uretse ingingo ya 63 na 64 zakorewe ubugororangingo.
Ingingo ya 63 na 64 zivuga ku gutoroka bikozwe n’umwofisiye ndetse n’ibikozwe n’utari umwofisiye nizo zagarutsweho cyane n’abasenateri bitewe n’uko zifite ibihano bitandukanye.
Ingingo ya 63 yakorewe ubugororangingo mu interuro “igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, yasozaga igika cya kane yimurirwa umwanya ishyirwa mu gika cya gatatu, mu rwego rwo gukurikiza imyandikire myiza y’amategeko no kugira ngo ingingo irusheho kumvikana.
Ingingo ya 63 ireba Gutoroka bikozwe n’umwofisiye: Umwofisiye umaze iminsi irenga cumi n’itanu ikurikiranye atari mu kazi ka Polisi y’u Rwanda nta mpamvu yumvikana aba akoze icyaha cyo gutoroka.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe. Igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu iyo utari umwofisiye akoze kimwe muri ibi bikurikira:
1.Yarenze imipaka y’u Rwanda
2.Yatorokanye imbunda cyangwa ikindi gikoresho cya Polisi y’u Rwanda
3.Yarengeje amezi atandatu yaratorotse;
4.Yagiranye umugambi wo gutoroka n’abapolisi barenze umwe.
Mu bihe bisanzwe, umupolisi watorokaga akazi agafatwa yahabwaga igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi.
Ubusanzwe Polisi y’u Rwanda igengwa n’Itegeko No 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010, ryahinduwe mu 2017 ubwo hashyirwagaho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *