skol
fortebet

Abantu 12 bakomeretse ubwo babyiganaga bashaga kureba Perezida Kagame

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Saturday 13, May 2023

Abantu 12 bakomeretse ubwo babyiganaga bashaga kureba Perezida Kagame

Sponsored Ad

skol

Umujyi wa Kigali watangaje ko abantu 12 bakomeretse ubwo bahanukaga ku igorofa rya kabiri ahazwi nko ku Mashyirahamwe i Nyabugogo, bashaka kureba Umukuru w’Igihugu kugira ngo bamusuhuze.

Abaturage benshi bari bahagaze mu igorofa aho bari bitegeye umuhanda bategereje ko Perezida Kagame wari uvuye mu ruzinduko mu Karere ka Rubavu ahanyura. Mu gihe yari amaze kuhanyura abaturage bose bashakaga kumureba, babyiganye begamira ibyuma bifata abantu [garde-fou] biracika, bitura hasi.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umujyi wa Kigali ryihanganisha abakomeretse ndetse rikavuga ko bari kwitabwaho.

Ati “Muri iyi mpanuka hakomeretse abantu 12 barimo abagore bane n’abagabo umunani. Babiri bararembye cyane, barimo kwitabwaho mu bitaro bya CHUK, Umujyi wa Kigali ukaba ukomeza kubakurikiranira hafi.”

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa