skol
fortebet

Abantu 239 bafatiwe Kanyarira bari gusenga bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Saturday 17, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu, abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira uherereye mu Kagari Mpanda mu Murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bari gusenga barenze Ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Aba bafashwe nyuma y’aho uturere 8 kongeraho 3 two mu mujyi wa Kigali dushyizwe muri Guma mu rugo kubera Covid-19.
Ibi bibaye nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangaje ko kuva saa Sita zijoro ubwo hatangiraga gahunda ya Guma mu Rugo mu Turere twa Nyagatare na (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu, abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira uherereye mu Kagari Mpanda mu Murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bari gusenga barenze Ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Aba bafashwe nyuma y’aho uturere 8 kongeraho 3 two mu mujyi wa Kigali dushyizwe muri Guma mu rugo kubera Covid-19.

Ibi bibaye nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangaje ko kuva saa Sita zijoro ubwo hatangiraga gahunda ya Guma mu Rugo mu Turere twa Nyagatare na Rwamagana, imaze gufata abaturage 141 barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

CIP Joseph Nzabonimpa Ushinzwe ibikorwa byo guhuza Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko kuri ubu abaturage 141 bamaze gufatwa muri utu turere barenze kuri gahunda ya Guma mu Rugo.

Yagize ati “Hari abantu twaraye dufashe bishe amabwiriza nka Nyagatare dufite abantu 87, baraye bafashwe kuko batubahirije amabwiriza, Rwamagana dufite abantu 54 nabo baraye bafashwe."

CIP Nzabonimpa yagiriye inama abaturage yo kwirinda kurenga ku mabwiriza no kubeshya inzego z’umutekano bahura na zo.

Yavuze ko “Hari abenshi batangiye gufatwa bagendagenda bababaza iyo bajya bakabeshya ko bagiye kuri banki nyamara atari ho bagiye”, ahera aho asaba abaturage bo mu turere twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kwitwararika kugira ngo icyorezo kigabanuke.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage kwitwararika bakirinda kuva mu ngo zabo “Kuko icyorezo kigihari kandi kiri kwandura cyane.”

Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twatangiye gahunda ya Guma mu Rugo kuri uyu wa Gatandatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021, yafashe iki cyemezo.

Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, uturere dusigaye na two tukazakomeza kuhahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa