skol
fortebet

Abantu 3 bafatanwe amavuta atemewe azwi nka Mukorogo

Yanditswe: Sunday 13, Jun 2021

Sponsored Ad

Ahagana saa tanu z’amanywa ku wa Gatanu tariki ya 11 Kamena, Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) bafatiye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima, ahazwi nko muri Downtown, abantu batatu bacuruzaga amavuta atemewe yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Sponsored Ad

Abafashwe ni Dushimimana Wellars w’imyaka 30, Byukusenge Assoumpta w’imyaka 35 na Ukwizagira Vincent w’imyaka 25.

Uko ari batatu bafatanywe amacupa y’ubwoko butandukanye arimo ayitwa Caro light, Miss white, Princess Clair, G.G and Hypprogel n’andi atandukanye agera kuri 237.

Ubwo aba bapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha bafataga ayo mavuta atemewe bagiye no mu iduka ry’uwitwa Dushimiyimana Daniel bahasanga amacupa na yo ya Mukorogo agera kuri 254 yose hamwe aba amacupa 491, cyakora Daniel kuko yari yamenye amakuru we yahise yiruka aracika aracyarimo gushakishwa.

Ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bose uko ari batatu bemeye amakosa bakoraga bayasabira n’imbabazi.

Byukusenge Assoumpta umwe mu bafatanywe aya mavuta usanzwe utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Bihinga yavuze ko aya mavuta ayacuruza ayahawe n’abazunguzayi bayamuzanira.

Yagize ati “Hari abantu basanzwe bacururiza ku muhanda baza aho bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali hazwi nka ‘Down Town’ bafite ayo mavuta atemewe mu gikapu bakagenda bashaka abakiriya ni muri ubwo buryo nanjye nayaranguraga nkayacuruza. Natangiye gucuruza aya mavuta umwaka ushize wa 2020 ntekereza ko aribwo nzabona inyungu byihuse nkabona n’abakiriya benshi none mbonye ko nibeshye cyane ndabisabira imbabazi nkagira inama n’abandi kubireka.”

Dushimimana Wellars utuye i Batsinda mu Karere ka Gasabo nawe ufite iduka muri Gare y’Umujyi wa Kigali (Downtown) ryafatiwemo amavuta ya mukorogo yavuze ko yari asanzwe acuruza ibikinisho by’abana yicuza impamvu yashyizemo n’aya mavuta atemewe.

Ati: “Maze amezi 8 nkora ubu bucuruzi, nayaranguraga n’abacuruzi bazaga bayagendana bayahetse mu bikapu nkayavanga n’ibyo bicuruzwa byange narinsanzwe ncuruza mbere. Siniyumvishaga ko bazamfatana aya mavuta, ndagira inama umuntu wese ugikora ubucuruzi butemewe kubizinukwa nka nasaba n’imbabazi ko ntazongera gucuruza ibitemewe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi n’abaturage batanga amakuru.

Yagize ati: “Aba bafashwe baje bakurikira abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye haba muri iki cyumweru no mu gishize yemwe no mu bindi bihe bitandukanye bose bafatirwa gucuruza amavuta atemewe kandi twagiye tubereka itangazamakuru. Abagicuruza aya mavuta atemewe cyangwa n’abacuruza ayemewe mu buryo bwa magendu bakagombye kuba barabiretse, ndibutsa abantu bagicuruza ibintu bitemewe ko kubufatanye n’abaturage tuzakomeza gushakisha no gufata abakora ubwo bucuruzi butemewe.

CP Kabera yongeye kuburira abacuruza amavuta ya Mukorogo ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata nta narimwe izigera ibaha agahenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi aburira abakomeje gukerensa ingaruka z’aya mavuta ku mubiri no ku buzima bwabo bagakomeza kuyisiga ko bakwiye kubireka burundu kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.

Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa