skol
fortebet

Abantu 6 mu bagaragaye bari gusahura imodoka ya Bralirwa yakoze impanuka bafunzwe

Yanditswe: Friday 25, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi bamwe mu bagaragaye basahura inzoga zari zimaze kumenwa n’imodoka ya Bralirwa yari yakoze impanuka.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 22 Werurwe 2022, mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze mu ikoni riherereye munsi y’ahakorera Umurenge wa Busogo, habereye impanuka y’imodoka yaritwaye ibinyobwa bya Bralirwa,aho inzugi z’igice cy’inyuma yakururaga zafungutse amakazi ye y’inzoga zari zirimo agwa mu muhanda zirameneka izindi abaturage baziraramo (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi bamwe mu bagaragaye basahura inzoga zari zimaze kumenwa n’imodoka ya Bralirwa yari yakoze impanuka.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 22 Werurwe 2022, mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze mu ikoni riherereye munsi y’ahakorera Umurenge wa Busogo, habereye impanuka y’imodoka yaritwaye ibinyobwa bya Bralirwa,aho inzugi z’igice cy’inyuma yakururaga zafungutse amakazi ye y’inzoga zari zirimo agwa mu muhanda zirameneka izindi abaturage baziraramo barazisahura izindi bazinywera aho ku muhanda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangarije IGIHE ko abantu batandatu mu basahuye imodoka ya Bralirwa yari imaze gukora impanuka bamaze gufatwa barimo n’umwarimu wo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Busogo, wafatanywe amakaziye [Cases] abiri iwe mu nzu.

Mu basahuye inzoga higanjemo abaturage batuye hafi yaho yakoreye impanuka ndetse na bamwe mu banyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri ya Ruhehe ruri ku muhanda.

Aba basahuye inzoga zimwe bakajya kuzihisha mu ngo zabo, izindi bazinywera mu ku muhanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu iperereza ririmo gukorwa na RIB, uko ari batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba kandi bose baremera icyaha ndetse bagasaba imbabazi.

Dr. Murangira yaboneyeho kwihanangiriza no kuburira umuntu wese wishora mu bikorwa by’ubusahuzi nk’ubu ko uzabifatirwamo azajya akurikiranwa mu butabera.

Avuga ko kandi uretse kuba icyaha ari n’umuco mubi ugamije gusonga uwagize ibyago.

Ati "Ibi ntabwo bikwiye, hari abantu ubona ko bashaka kubigira umuco. Ibi kandi bigomba kubera isomo n’abandi. Ubusanzwe iyo umuntu agize impanuka wihutira kumutabara, ntabwo wihutira kumusahura. Iyi ngeso mbi abantu bayicikeho."

Abafashwe baramutse bahamijwe icyaha n’urukiko bashobora gufungwa umwaka umwe ariko itarenze ibiri ndetse bagatanga n’ihazabu ya miliyoni 1Frw ariko zitarenze miliyoni 2Frw.

Itegeko rinateganya ko bashobora guhabwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa