skol
fortebet

Abanyarwanda 32 barimo abana 3 bari bafungiye i Mbarara barekuwe

Yanditswe: Thursday 12, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, u Rwanda rwakiriye abandi banyarwanda 32 barimo abagore batanu (5) n’abana batatu (3) n’abagabo 24 bari bamaze iminsi bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Aba banyarwanda bakiririwe mu Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare,ahagana saa moya n’igice za mu gitondo bakirirwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

Bose uko 32 bagiye bafatirwa mu bice byegeranye n’umupaka uhuza Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bimaze iminsi bibanye nabi.

Bari bafungiye muri gereza ya Cyamugoranyi iherereye i Mbarara muri Uganda dore ko bamwe muri bo banafatiwe hariya i Mbarara.

Bamwe bari bamaze amezi 2 aho inzego za Uganda zabashinjaga ibyaha binyuranye byumvikana nk’urwitwazo rwo kugira ngo kiriya gihugu gikomeze imigambi yo kubanira nabi u Rwanda.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ahagana saa mbiri z’igitondo, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda zirukanye ku bataka bw’icyo gihugu Abanyarwanda 23,zibajugunya ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Abirukanywe ni abagabo 19, abagore batatu n’uruhinja, kuri ubu bakaba bakiri ku ruhande rwa Uganda aho bagiye kurekurirwa u Rwanda.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ry’inkazi bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyobora umutwe wa RNC kugira ngo barekuwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hafi ine ntacyo biratanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa