Abanyekongo ba mbere bahunze imirwano ya M23 bageze mu Rwanda
Yanditswe: Sunday 13, Nov 2022

Impunzi 89 z’Abanyekongo zageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru,bahunze imirwano ihuje ingabo z’icyo gihugu (FARDC) n’umutwe wa M23.
Inyeshyamba za M23 zigaruriye igice cya Kibumba, zifata umupaka wa Kabuhanga n’uwa Buhunba ihana imbibi n’Akarere ka Rubavu.
Amakuru dukesha IGIHE nuko abo baturage binjiriye mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana mu karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022.
Umutwe wa M23 ukomeje kurwana wegera umujyi wa Goma aho kuri ubu ugeze ku (...)
Impunzi 89 z’Abanyekongo zageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru,bahunze imirwano ihuje ingabo z’icyo gihugu (FARDC) n’umutwe wa M23.
Inyeshyamba za M23 zigaruriye igice cya Kibumba, zifata umupaka wa Kabuhanga n’uwa Buhunba ihana imbibi n’Akarere ka Rubavu.
Amakuru dukesha IGIHE nuko abo baturage binjiriye mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana mu karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022.
Umutwe wa M23 ukomeje kurwana wegera umujyi wa Goma aho kuri ubu ugeze ku birometero 20 uvuye kuri uyu mujyi mukuru w’Intara ya kivu ya ruguru.
Imirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu kuva mu gitondo yasize inyeshyamba za M23 zigaruriye ibice bitandukanye byo mu marembo y’umujyi wa Goma ndetse n’umupaka muto wa Kabuhanga uhuza u Rwanda n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu uragenzurwa n’izi nyeshyamba.
Si uyu mupaka gusa kuko na Kibumba ubu yamaze kwinjira mu duce izi nyeshyamba ziri kugenzura. M23(Intare za Sarambwe) ivuga ko ishaka gufata umujyi wa Goma. Ikomeza ivuga ko agace ka Kanyamahoro ziri kukagenzura mu gihe zigitegereje gukomeza urugendo.
Ibitekerezo
NIBICARE BAGANIRE KUKO ISASO NTACYO RIKEMURA URETSE KUMARA ABANTU