skol

Abanyeshuri 3 barohamye mu kiyaga cya Burera bagiye koga

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 November 2021

Abanyeshuri batatu bigaga mu kigo cy’Ishuri cy’imyuga cya Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers (CEPEM) bari bagiye mu mupira uhuza ibigo, baciye mu rihumye bagenzi babo bajya koga mu kiyaga cya Burera mu Karere ka Burera, bararohama bahasiga ubuzima.

Aba banyeshuri basize ubuzima muri iki Kiyaga cya Burera ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 ubwo bajyanaga na bagenzi babo babiri koga ariko bo bakaza kuhasiga ubuzima.

Bagiye koga muri iki Kiyaga cya Burera ubwo abanyeshuri bajyaga mu mikino ihuza ibigo by’amashuri bo bakaza kwibeta bakajya koga.

Aba banyeshuri bari kumwe na bagenzi babo bose hamwe bagera kuri 30 ubwo bari bagiye ku kibuga cy’umupira giherereye mu Mudugudu wa Sunzu mu Kagari ka Nkenke, Umurenge wa Kinoni muri Burera.

Abasize ubuzima muri iyi mpanuka ni Nizeyimana Olivier w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’Ubwubatsi (Construction) ndetse na bagenzi be b’abakobwa ari bo Iradukunda Alice w’imyaka 21 na we wigaga Ubwubatsi na Uwase Charlotte w’imyaka 19 we wigaga mu mwaka wa 5 mu bukerarugendo (Tourism).

Umuyobozi w’iki Kigo cya Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers (CEPEM), Havugimana Roger wari wajyanye na bariya banyeshuri abageza aho bagombaga gukinira asubira mu kigo ndetse n’Umukozi ushinzwe Abanyeshuri (Animateur) witwa Uwimana Jean Claude bombi batawe muri yombi.

Amakuru kandi avuga ko umwarimu wa bariya banyeshuri witwa Hitayezu Oscar na we bari kumwe we yaburiwe irengero.

Imirambo ya ba nyakwigendera yabanje kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama, ubundi iza kujyanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hakorwe isuzuma.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Abagore bahagaritswe kwicarana imbere n’abashoferi b’amakamyo mu...

Abacuruzi b’abagore muri Uganda ntibazongera kwemererwa kwicara hamwe...
21 January 2022 0

Kayonza: Abakobwa 2 bari inshuti bapfuye umusore umwe atera mugenzi we...

Abakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 28 bo mu Karere ka Kayonza mu...
21 January 2022 0

Musanze: Abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho gutema inka...

Abagabo babiri bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, batawe muri...
20 January 2022 0

Rubavu:Urundi rubyiruko rwishyize hamwe rwakubise umuturage...

Bamwe mu bandi bantu bigize intagondwa mu karere ka Rubavu bishyize hamwe...
20 January 2022 0

Abanyarwanda 11 bafashwe bagiye guhungira urukingo rwa Covid-19 muri...

Imiryango ibiri igizwe n’abantu 11 barimo abarimu babiri, yafatiwe mu Kagari...
19 January 2022 0

Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica mugenzi we bapfuye indaya

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko akurikiranyweho kwica mugenzi we w’imyaka 18...
18 January 2022 1