skol
fortebet

Abanyeshuri bari mu kizamini cya leta barwanye bapfa umukobwa undi akubita mugenzi we inyundo

Yanditswe: Sunday 25, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bashyamiranye bapfa umukobwa, umwe akubita mugenzi we inyundo mu mutwe aramukomeretsa.

Sponsored Ad

Ibi byabereye muri Groupe Scolaire de Kabare iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, aho abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bapfuye umukobwa umwe ahengera mugenzi we amukubita inyundo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Kirenga Providence, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo ariko ko uwakomerekejwe ari ibintu bidakanganye.

Ati “Nibyo, ni abana babiri b’abahungu bari mu gusubiramo amasomo muri weekend. Barashwanye hanyuma baratongana, bigeraho umwe yubikira undi aramukubita abandi baramufata. Bigaragara ko ari imyitwarire mibi, kugera aho umwe akomerekeje mugenzi we.”

Yavuze ko habayeho gushaka nyirabayazana maze yoherezwa mu rugo kugira ngo hirindwe amakimbirane ashobora guteza intonganya zishobora kuganisha ku kuvusha amaraso.

Ati “Twashatse nyirabayazana, dutumiza umubyeyi we dufata icyemezo cy’uko uwo mwana ahabwa umubyeyi we kugira ngo amucyure hanyuma azajye aza gukora ibizamini aturutse mu rugo cyane ko ari hafi.”

Uyu muyobozi yemeje ko ibivugwa ko bapfuye umukobwa bose bakunda ari byo ariko asaba ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu burere bw’abana babo.

Ati “ Niko bivugwa kuko natwe ari ko twabyumvise. Bose barakomeza gukora ibizamini kuko uwakomeretse ntabwo yagize ikibazo cyatuma adakomeza kubikora.”

Ibizamini bya leta biri gukorwa byatangiye kuri 20 Nyakanga 2021, biteganyijwe ko bizasozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 ariko abazakora ibizamini byo gushyira mu bikorwa ibyo bize “pratique” bizatangira ku wa 28 Nyakanga 2021.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Ndumiwe koko!!! Umuntu akubise undi inyundo ngo "Ntacyo bitwaye ikomereze ibizamini." Mama shenge! Nimwe muborora. Ubutaha nimwe mutahiwe. Harya ubwo murarera cyangwa????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa