skol
fortebet

Abashyigikiye umutwe wiyita IS muri Mozambike bibasiye u Rwanda kuri interineti

Yanditswe: Friday 13, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abashyigikiye umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu (IS) bibasiye u Rwanda mu butumwa bashyize kuri interineti mu gisa n’igikorwa gihurijwe hamwe cyo guha ingufu ibyo uyu mutwe uherutse kuvuga wamagana iki gihugu.
Umutwe wa IS uherutse gutunga agatoki u Rwanda muri nimero iherutse y’ikinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z’ibihugu bya Afurika byo kunesha uyu mutwe uvuga ko urwana intambara ntagatifu ya Jihad, cyane cyane muri Mozambique.
Ingabo z’u (...)

Sponsored Ad

Abashyigikiye umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu (IS) bibasiye u Rwanda mu butumwa bashyize kuri interineti mu gisa n’igikorwa gihurijwe hamwe cyo guha ingufu ibyo uyu mutwe uherutse kuvuga wamagana iki gihugu.

Umutwe wa IS uherutse gutunga agatoki u Rwanda muri nimero iherutse y’ikinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z’ibihugu bya Afurika byo kunesha uyu mutwe uvuga ko urwana intambara ntagatifu ya Jihad, cyane cyane muri Mozambique.

Ingabo z’u Rwanda ziherutse gutangaza ko zafashije Mozambique kwisubiza umujyi ukomeye urimo icyambu wa Mocimboa da Praia mu majyaruguru y’igihugu.

Inyandiko n’ubutumwa bishya by’abashyigikiye IS byabonetse kuri porogaramu y’itumanaho hifashijwe interineti yitwa Telegram ku itariki ya 11 z’ukwa munani.

Bifata u Rwanda nk’igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu kirimo guhohotera abaturage b’abayisilamu.

Ubu butumwa ariko ntaho butera ubwoba u Rwanda ku buryo bugaragara kandi nta n’amabwiriza butanga ku bayoboke ba IS.

BBC Monitoring yakurikiranye inyandiko zo kuri interineti zirwanya u Rwanda z’ibitangazamakuru bimwe bishyigikiye umutwe wa IS birimo Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar.

Inyandiko n’ubutumwa bishya byashyizwe kuri Telegram n’igitangazamakuru gihuriza inkuru hamwe gishyigikiye IS cya Nashir al Kabar News, gisanzwe gihuriza hamwe propagande za IS.

Ubwo butumwa muri rusange bwibanze ku butumwa buherutse gutangwa n’umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu kuri Afurika.

Ubutumwa bumwe buravuga ngo: "O Bakirisitu b’u Rwanda, ibikorwa by’urugomo byanyu ku Bayisilamu b’inzirakarengane n’ibyo bituma Abayisilamu babarwanya."

Gusa nta butumwa na bumwe muri ubwo bushyigikiye IS busobanura neza aho u Rwanda rwaba rwariciye abayisilamu.

Igitangazamakuru Bariqa gishyigikiye IS cyatangaje kuri Telegram video idafite itariki y’igihe yafatiweho yerekana abagabo benshi b’abirabura bakatwa amajosi mbere yo kujugunwa mu mwobo. Kivuga ko abo bagabo ari abaturage b’abasivile bo muri Afurika y’uburengerazuba n’iyo hagati.

Mu bundi butumwa Bariqa kivuga ko abahutu b’abakirisitu bishe abatutsi b’abayisilamu muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ibi ariko bikaba ari amakuru ayobya.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziherutse gutangaza ko zifatanyije bafashe umujyi wo ku cyambu wa Mocímboa da Praia mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mozambique.

Hari hashize imyaka irenga ibiri inyeshyamba zarigaruriye uyu mujyi - ari nawo urimo icyicaro gikuru cy’akarere ka Mocímboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado.

Mu gihe kigera ku kwezi ingabo za Mozambique zitangiye gufashwa n’iz’u Rwanda, zisubije ibice byinshi byari byarafashwe n’izi nyeshyamba, bivugwa ko zikorana n’umutwe wa Islamic State (IS).

Ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo (SADC) nazo zakurikiye iz’u Rwanda zijya gufasha iza Mozambique.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa