skol

Abasirikare 302 bo mu mutwe udasanzwe wa RDF basoje amasomo akomeye barimo [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 December 2021

Kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Ukuboza 2021, abasirikare 302 bo ku mutwe w’ingabo zidasanzwe muri RDF basoje amasomo y’igisirikare yamaze amezi 11.

Ni amahugurwa yari amaze amezi 11 abera mu Kigo cy’amahugurwa y’ibanze ya gisirikare kiri i Nasho mu karere ka Kirehe.

Muri bo harimo abahawe ipeti rya Lieutenant 18 na ba Private 284 bose bakaba barimo ab’igitsina gore 12.

Aya mahugurwa akomeje kugaraza kudatezuka ku ntego kwa RDF yiyemeje guteza imbere igisirikare gifite ubumenyi bwihariye.

Itsinda rishya ryatojwe ryerekanye ubuhanga n’amayeri akomeye mu bikorwa byihariye birimo kwambuka imigezi n’amazi, gukoresha imbaraga z’abasirikare, kubaka urugamba,Kurwanira mu kirere, kurasa ndetse n’ubuhanga bwo kurwana hakoresha amaboko.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wari uyobowe n’umuyobozi mukuru w’ingabo, Lt Gen Mubarakh MUGANGA mu izina ry’umugaba mukuru wa RDF.

Mu ijambo rye, RDF ACOS yashimye abahawe impamyabumenyi ku ntambwe bagezeho, ubwitange na disipulini. Yashimye kandi ubuyobozi bw’ikigo cy’amahugurwa ku bw’imbaraga zabo mu gutoza abofisiye n’abagabo kugira ngo bagere ku rwego RDF yifuza.

Yabasabye gukoresha ubuhanga budasanzwe bahawe kugira ngo barengere ubusugire bw’u Rwanda no kurinda abaturage barwo no gukomeza guhora biteguye, gukomeza kugira imyitwarire n’indangagaciro za RDF nk’umurage w’abababanjirije.

Umusirikare wahize abandi mu masomo muri rusange, Lt Robert Mugabe yavuze ko gutsinda kwe mu mahugurwa yabitewe no gukorera hamwe kandi ashimangira ko azakoresha ubumenyi yakuye hariya kugira ngo asohoze imirimo ya gisirikare azahabwa mu gihe kizaza.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gicwa

    Kuki ibihugu bya Afurika bikunze gufotora abadirikare mu myiyoxo barwanisha amaboko nka theatre?

    5 months ago

Inzindi nkuru

RDF yasabye iperereza ryihuse ku bisasu byageze mu Rwanda biturutse muri...

U Rwanda rwasohoye itangazo risaba urwego rw’ingabo z’Akarere zishinzwe...
23 May 2022 0

Nyanza: Wa mugabo uheruka kwica umugore we amuziza imitugo yarasiwe muri...

Umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 watawe muri yombi tariki 18 Gicurasi,...
23 May 2022 1

Musanze: Ibikorwaremezo birimo amazu byangijwe bikomeye n’ibisasu 3...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere 23 ku ya Gicurasi 2023 ,mu karere ka...
23 May 2022 0

Umuyobozi wungirije wa RGB yatawe muri yombi

RIB yataye muri yombi Dr Nibishaka Emmanuel,umuyobozi wungiririje w’Urwego...
22 May 2022 0

Nyagatare: Yafashwe yarahimbye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga...

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe...
21 May 2022 0

Umusirikare wafashwe asambanya umwana w’imyaka 15 yahawe igifungo...

Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Kigali, rwakatiye Umusirikare wo ku rwego...
20 May 2022 0