skol
fortebet

Abitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR barashe inka eshanu i Rubavu

Yanditswe: Saturday 28, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjiye mu Karere ka Rubavu basiga barashe inka.

Sponsored Ad

Ahagana saa yine z’ijoro mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, niho byabereye.

Inka eshanu z’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu zarashwe ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.

Mutuyimana Fabien umuturage uturiye aho byabereye, akeka ko bari baje bateye bakikanga Ingabo z’u Rwanda bagahita basubira muri RDC ariko babanje kurasa inka.

Ati “Hari mu masaha ya saa yine z’ijoro turyamye twumva amasasu menshi cyane mu gitondo ni bwo tubonye amakuru y’uko ari abanzi bari bateye baje kwangiza igihugu bikanga Ingabo z’u Rwanda bahita basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo noneho babonye inka ibyutse bahita barasa, muri eshanu zarashwe imwe yapfuye.’’

Amakuru avuga ko nta muturage wahaguye cyangwa ngo akomereke.

Muri iki gitondo inzego z’ubuyobozi zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano zigiye kugirana inama n’abatuye mu gace ibi byabereyemo.

Colonel Nyamvumba Andrew ushinzwe ibikorwa muri Division ya 3 y’ingabo z’u Rwanda, yahumurije abaturage avuga ko umwanzi wateye nta ngufu afite.

Ati ’’Yahunze ingabo ahitamo gutera inka z’umuturage; ingabo zanyu murazizi, aho ari turahazi yashakaga kutwereka ko ahari. Ndabahumuriza ntabwo azongera, dufite ubushobozi n’ubushake’’.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias yijeje umuturage warasiwe inka ko ubuyobozi bumushumbusha, izakomerekejwe na zo zikavuzwa.

Yasabye abaturage gutanga amakuru y’ibyahungabanya umutekano ndetse abizeza ko Akarere kazakorana n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo ababikoze bakurikiranwe.

Nyuma y’inama umuturage warasiwe inka yemerewe izindi eshatu imwe y’akarere ka Rubavu, indi y’abaturage ba Bugeshi n’indi yemerewe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana azabona mu byumweru bibiri.

Ku itariki 10 Ukuboza 2018 ni bwo abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR baheruka kugaba igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, icyo gihe bakomwe imbere n’ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasize ubuzima.

INKURU YA IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa