skol
fortebet

Abofisiye 9 mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo ya gisirikare muri Qatar

Yanditswe: Friday 24, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ba ofisiye icyenda mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amasomo ya gisirikare y’imyaka ine mu mashuri makuru ya gisirikade atandukanye yo mu gihugu cya Qatar, mu birori byabaye tariki ya 22 na 23 Mutarama 2024.

Sponsored Ad

Abo basirikare b RDF barimo bane babarizwa mu Ngabo zirwanira ku butaka ndetse n’abandi batanu bo mu Ngabo zirwanira mh Kirere.

Ni ibirori byitabiriwe na Amir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, abayobozi bakuru ba Qatar ndetse n’amatsinda yaturutse mj Rwanda ayobowe na Brig Gen Franco Rutagengwa, uyobora Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar zisanzwe zifitanye umubano ushingiye ku butwererane buzira amakemwa burangwa hagati y’ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2022, izo ngabo zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano nyuma y’ibiganiro byahuje Abagaba b’Ingabk z’ibihugu byombi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa