skol

"ADEPR yarashimuswe"-Abapasiteri birukanwe mu itorero bariye karungu

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Abapasiteri birukanwe mu itorero rya ADEPR bakoze inama yaburijwemo na Polisi bashaka uko bakwandikira Perezida Kagame kugira ngo abarenganure mu cyo bita akarengane bakorewe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro ifatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi zo muri ako karere baburijemo inama y’abahoze ari abavugabutumwa mu itorero rya ADEPR bavuga ko birukanwe bidakurikije amategeko ndetse ngo bari bagamije kwiga uko bakwandikira Perezida Kagame akabarenganura.
Aba bapasiteri bavuze (…)

Abapasiteri birukanwe mu itorero rya ADEPR bakoze inama yaburijwemo na Polisi bashaka uko bakwandikira Perezida Kagame kugira ngo abarenganure mu cyo bita akarengane bakorewe.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro ifatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi zo muri ako karere baburijemo inama y’abahoze ari abavugabutumwa mu itorero rya ADEPR bavuga ko birukanwe bidakurikije amategeko ndetse ngo bari bagamije kwiga uko bakwandikira Perezida Kagame akabarenganura.

Aba bapasiteri bavuze ko hari ibyakozwe na RGB bakabwirwa ko ari Perezida Kagame wabibatumye kandi bo ngo babona bamushyera.

Mu kiganiro bagiranye n’Itangazamakuru dukesha UKWEZI TV kuri You Tube,aba bapasiteri bavuze ko nubwo hari bagenzi babo bajyanwe ariko ngo niyo basigara ari 2 bazakomeza guharanira uburenganzira bwabo.

Umwe yagize ati "Kuba bajyanye abayobozi bacu twumva ari byiza kuko twumva akarengane twakorewe muri ADEPR kamenyekana kuko ntabwo twiteguye kutumvikanisha ikibazo cyacu.

Kuba babatwaye tuzi ko ubuyobozi bwacu ari bwiza bukurikirana abantu bikurikije amategeko kandi neza ahubwo nibwo ikibazo cyacu kigiye kurushaho kumvikana kuko twari twarabuze uko kigera kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika."

Uyu yakomeje avuga ko nubwo inama yabo isheshwe ariko ikibazo bafite kitavuyeho ndetse ngo ibyo inama yari yateguriwe ibyinshi byari bimaze kugerwaho ariko nta myanzuro yari yagafashwe.

Yavuze ko batazacika intege ahubwo bazakomeza gukora ii nama zo guharanira uburenganzira bwabo. Ati "Nta mpamvu yo gucika intege kandi twitegura ko n’ubutaha tuzakora indi nama.

Nta mpamvu yo gucika intege niyo hasigara babiri cyangwa batatu.Savimbi baramufunze arafungurwa hanyuma mu gusaza kwe bavuze amateka y’ibyo yakoze.Icyo twifuza nuko twakwandikira Perezida Kagame akamenya ko turenganiye mu gihugu cyacu kandi twifuza kurenganurwa nawe."

Iyi nama yari igamije kwiga ku karengane,iyicwa ry’amategeko n’itotezwa abapasiteri bahura naryo hirya no hino ba bandi bahagaritswe."

Iyi nama ngo yatumijwe n’uwitwa Rusatsi John watowe nka Perezida w’abapasiteri birukanwe na visi perezida we.Komite y’aba bapasiteri birukanwe ngo yitwa "Komite ishinzwe kurwanya akarengane n’iyicwa ry’amategeko muri ADEPR".

Abapasiteri n’abavugabutumwa birukanwe ngo bagera mu 1500 ariko ngo ntihabariwemo abadiyakoni na Komite nyobozi z’imidugudu zakuweho.

Amategeko yavuguruwe muri ADEPR ngo ntibayemera kuko yashyizweho n’abantu batarenga 20 mu gihe kera byacaga mu nteko rusange yose.

Komite yashyizweho na RGB ngo ntibayemera nubwo bivugwa ngo yashyizweho na Perezida Kagame kuko ngo ntibabyemera babona ababeshyera.

Undi waganiriye n’abanyamakuru yavuze ko nubwo abirukanye aba bapasiteri bavuze ko ari uko batize ariko ngo ari ikinyoma ahubwo bari bagamije "gushimuta"no kwiba itorero kuko ngo kera abakozi ba ADEPR bahembwaga neza bagatunga imiryango yabo ariko ubu bakaba bahembwa urusenda.

Yavuze ko abariho ubu ayo mashuri ntayo ndetse n’uwo mushahara ntawo.Ati "Dufite icyizere.Ntabwo ubusabe bwacu buzateshwa agaciro kandi turi mu gihugu gifite amategeko.Nta kibazo dufite y’uko twarenganurwa,ubuyobozi bwacu burabyizeye n’Imana yacu turayizera...bazaturenganura."

Mu butabera twaratangiye,mu kugenda basezerewe nk’imbwa kandi barakoreye ADEPR igihe kirekire.Brabikingirije bavuga ko abakozi babo bagengwa n’amategeko y’umurimo.Ayo mategeko niyo bazaheraho baturenganura."

Uyu avuga ko abakekwa ko batwawe ari 3 barimo Pasiteri Rusatsi John ndetse we ngo yababwiye ko hari umushaka batamutwaye.

Aba bapasiteri bahuriza ko guhindura urwego bitavuze kujugunya abari mu kazi hatubahirijwe amategeko y’umurimo kuko ngo hari amategeko agenga uko umushumba avanwa mu murimo atubahirijwe.

Aba bambuwe byose kugera no kwamburwa inshingano zo guhagarara ku ruhimbi ngo babwirize ariyo mpamvu basaba ko ibitarubahirijwe byahindurwa.Bavuze ko nta kosa bakoze ryari gutuma birukanwa nabi gutyo.

Ntacyo polisi iratangaza kuri uku kuburizamo iyi nama y’abahoze ari ababwirizabutumwa ba ADEPR cyangwa gutabwa muri yombi kwa bamwe muri bo.

Ibitekerezo

  • Aba bagabo ni ibisambo nibakure amaboko mu mifuka bakore aho kumva ko bagomba kurisha iminwa yabo ! Niba ari ugukunda umurimo w’Imana yo ubwayo ni nyiri ububasha nu bushobozi nigena kugutuma uzahaguruka ujye mwivugabutumwa ryayo uzasanga abamarayika bayo bagutegurije nta mwana w umuntu uzakwitambika . Uretse ko njye ngaya abatanga utwabo twagatunze imiryango yabo ngo bajyanye mu rusengero gutura.... imiturirwa ikazamurwa bishop akajyenda muri V8 wowe no kubona igikoma cy abana bigoye kubona ko ari ukuri uzaguze 10k bishop urebe ko hari inyinya akwereka...

    Noneho ikibazo ni uko batacyemererwa kubwiriza?! Hanyuma se utabwirije bikubuza kuba uwo uri we? Cyangwa ahubwo iyo agashomeri kaje abantu bashakira n’ahadashoboka! Ahubwo amaturo y’abantu yarokotse ibiganza byanyu none mutewe ishavu n’abarira ku mbehe yahoze ari iyanyu.

    Ariko gukorera lmana mwazabitandukanyije nogukorera sosiyete izomanza kumurimo w,lmana buri sogonda ntimutubeshya ngo mwarahamagawe iyo babakuye kumugati bitewe nimyitwarire mini ningobwa mushore imanza Koko lmana mukorera yagiye ibayobora cyangwa s,lmana yaramye ijuru nisi Nindi itariyo

    Abo bashumba bakoze amakosa kuko bateranye barabimbwiye inzego rero nkeka bararenganijwe kubeba kubafatirana kubeba Level bafite ya Education kuko urabona ko ari abashumba koko

    Abo bashumba bakoze amakosa kuko bateranye barabimbwiye inzego rero nkeka bararenganijwe kubeba kubafatirana kubeba Level bafite ya Education kuko urabona ko ari abashumba koko

    ADEPR ni ishyirahamwe,niba bafitemo imigabane nibabahe imigabane yabo,naho abungeri gito bazarya intama Zekaliya 11 yarabavuze,abakorera ibihembo baba ari abariho n’abavuyeho ntibakorera Imana ahubwo bakorera inda zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa