skol
fortebet

RDC: Ambasaderi Karega yavuze ku mirwano yavuzwe hagati ya RDF na FARDC

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yahakanye amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa FARDC ko habaye imirwano hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza RD Congo (FARDC).

Sponsored Ad

Umuvugizi w’igisiriakare cya DR Congo mu ntara ya Kivu ya ruguru yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zarenze umupaka w’igihugu cyazo zikinjira muri DR Congo hakabaho kurasana.

Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko ingabo z’u Rwanda zageze mu midugudu itandatu yo mu gace ka Buhuma muri territoire de Nyiragongo, nk’uko byavuzwe na Radio Okapi y’umuryango w’Abibumbye.

Ambasaderi Karega yavuze ko nta basirikare b’u Rwanda bambutse umupaka ngo binjire ku butaka bwa RDC nk’uko byavugwaga n’Umuvugizi wa FARDC ahubwo icyabaye ari uko ingabo z’u Rwanda zakurikiye abacuruzi ba magendu bari bahungiye muri RDC. Umwe mu basirikare akarenga umupaka muri metero nkeya akurikiye abo bacuruzi bari bafite imizigo bitazwi ikiyirimo.

Ati “Nta kwinjira kw’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa RDC gushoboka mu gihe nta makimbirane cyangwa ngo ibiganiro bibe byananiranye hagati y’ibihugu byombi. Nta cyo u Rwanda rukurikiranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyabaye ni ikosa risanzwe ribaho.

Abashinzwe umutekano bakurikiranye abatwaye magendu bahisemo kwiruka berekeza muri RDC. Umwe mu bashinzwe umutekano mu Rwanda yambutse metero nkeya ku mupaka yirukankana abo bacuruza magendu bari bafite amapaki atazwi.

Iki n’ikibazo cya magendu. Ku rundi ruhande, ingabo za congo zaramufashe azira ko yarenze metero nkeya z’umupaka utagaragara.Abazi kariya gace bazi ko bigoye kumenya umupaka n’amaso. ”

Ambasaderi Karega yakomeje ati "Nizera ko habaye kurasa mu kirere ku mpande zombi hatabayeho kurasana. Abanyarwanda bari mu Rwanda naho Abanyekongo bari muri Kongo. Ibihugu byombi nta kibazo bifitanye, nta bushyamirane ku mupaka. Ibi ni ukutumvikana kwabaye kubera amakosa amwe yo kurenga umupaka. Nta kintu gikaze, nta na gahunda ihishe. "

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko abo basirikare "batabigambiriye, barenze metero nkeya binjira muri DRC bakurikiranye abinjiza ibintu mu nzira zitemewe bari batwaye ibintu bitazwi bikekwa ko bari bitwaje intwaro."

Iri tangazo rivuga ko ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo zifitanye umubano mwiza kandi zikomeje gufatanya mu bibazo by’umutekano.

Ntabwo risobanura niba hari imirwano yabayeho hagati yazo n’iza DR Congo.

Hari amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage bo muri ako gace biruka bavuga ko bari guhunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo.

Lt Col Kaiko yavuze ko ingabo z’u Rwanda zasubiye inyuma ari uko haje ubufasha bw’izindi ngabo za FARDC zikabasha gusubiza inyuma iz’u Rwanda zari zarenze umupaka.

Radio Okapi ivuga ko abaturage bamwe bahunze bakagera ahitwa Kibumba hafi ya Buhumba ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo, ariko nyuma y’uko imirwano ihosheje bagasubira mu ngo zabo.

Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko ingabo z’u Rwanda zageze ku butaka bwa Congo zikurikiranye abakora ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka bazwi nk’aba-coracora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa