skol

Bamwe mu bakoraga ubujura n’urugomo biyita ‘Abashomeri’ bafashwe

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2023

featured-image

Mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze hari abaturage bahangayikishijwe n’itsinda ry’insoresore ryiyise abashomeri.Iri tsinda rikora ibikorwa by’ubwambuzi, rikanakomeretsa abaturage.

Abagize iryo tsinda ngo babiterwa nuko nta kazi bagira ari yo mpamvu bishoye mu bikorwa by’ubwambuzi.

Nyuma y’ayo makuru, Akarere ka Musanze kavuzeko ari abantu 9 bakurikiranyweho kwitwa gutyo yirinda kubita agatsiko .

Ati: “Mwiriwe neza! Muri uyu Murenge ntagatsiko gahari kiyise abashomeri gakora ubujura mu buryo buzwi ahubwo hari abantu bagera ku 9 bakekwagaho ubujura n’ ibikorwa by’ urugomo kandi 5 muribo bamaze gufatwa bakaba bari mu maboko y’ inzego z’ umutekano.

“Tuboneyeho kwibutsa abantu bose ko Ubuyobozi bw’Akarere n’Inzego z’umutekano tutazarebera abashaka guhungabanya umutekano w’abandi kandi buri wese arashishikarizwa kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano binyuze mu gutangira amakuru ku gihe. Murakoze!”

Polisi yo yemeje ko yafashe abakora ibyo.

Ati: ” Muraho, mwakoze gutanga amakuru, bamwe mu bakora ubu bwambuzi n’urugomo bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, n’abandi baracyashakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa