Biravugwa ko Past Jean Bosco NSENGIYUMVA washinze Itorero Seventh Day Adventist Reform Movement yahunze
Yanditswe: Monday 13, Oct 2025
Hari amakuru atandukanye yemeza ko uwari Umuvugizi w’Itorero Seventh Day Adventist Reform Movement akaba ari nawe warishinze yaha yarahunze igihugu nyuma y’igihe kinini muri iri torero harimo ibibazo by’ubugambanyi hagati y’abayobozi baryo ndetse hakaba n’ibibazo Umuvugizi waryo yari afitanye na Leta aho ashinjwa kugumura Abayoboke baryo go batitabira gahunda za Leta!
Itorero Seventh Day Adventist Reform Movement ryatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2000 ritangijwe na Pasteri Jean Bosco NSENGIYUMVA nyuma yo kwitandukanya n’irisanzwe rihari ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Abayoboke b’itorero Seventh Day Adventist Reform Movement mu myemerere yabo nta gahunda za Leta bubahiriza, babyita Politiki kandi kuri bo ngo ntibikwiye guhuzwa n’Umurimo w’Imana! Ntibatora, ntibajya mu mirimo y’inzego z’umutekano(igisirikare, igipolisi...), ntibarara irondo n’izindi gahunda zinyuranye. Ibi byagiye bibagonganisha cyane n’inzego z’Ubuyobozi ndetse n’iz’Umutekano.
Amakuru avuga ko uku guhora bagongana n’Ubuyobozi, byaje kwiyongeraho n’ubugambanyi mu bayobozi ndetse n’abayoboke b’itorero birangira hajemo no kuregana bisa n’ibihoraho mu buyobozi bwa leta ariko cyane cyane byose byibasira Umuyobozi waryo Pasteri Jean Bosco NSENGIYUMVA.
Aya makuru akomeza avuga ko byaje kurangira Pasteri Jean Bosco NSENGIYUMVA afashwe afungirwa mu Karere ka Rubavu taliki 26/06/2024 aza kurekurwa taliki 30/06/2024 adashyikirijwe inkiko ariko yihanangirijwe bikomeye ko nakomeza imirimo y’Itorero mu myemerere yaryo azabibazwa.
Amakuru umwe mu bo mu muryango we utemeye ko dutangaza amazina ye yadutangarije ko Pasteri Jean Bosco NSENGIYUMVA yari amaze igihe afite impungenge ku mutekano we kuko imyemerere y’Itorero kandi idashobora guhinduka yahoraga imushyira mu bibazo n’inzego z’Ubuyobozi n’iz’Umutekano ashinjwa kwangisha abaturage Leta.
Yagize ati:” ubu ahunze ni ubwa kabili kuko agifungurwa nabwo yabanje guhungira muri Tanzaniya na kenya amarayo umwaka agaruka hagati muri 2025 ariko ntiyagira uwo abwira ko yagarutse yewe no mu Itorero ntiyasubirayo”. Ati gusa harimo bake bari babizi ko yagarutse.
Nyuma y’aho Past Jean Bosco NSENGIYUMVA agarukiye haje kuba ikintu cyongeye kumutera ubwoba n’impungenge ku mutekano we nanone. Ubwo yari yarahungiye Tanzaniya na Kenya, Pascal NIRINGIYIMA yamusimbuye ku mwanya w’Umuvugizi mu bitabo bya RGB yapfuye urupfu tutavuzweho rumwe.
Muri Nyakanga 2025, uyu Pascal NIRINGIYIMANA yaje gupfa agonzwe n’imodoka ngo yari ifite pulaki za Kongo. Amakuru akavuga ko yaba Past Jean Bosco NSENGIYUMVA ndetse no mu Itorero muri rusange batashize amakenga iby’iyi mpanuka, ngo ari nabyo byamuteye ubwoba noneho akongera akava mu gihugu agahunga burundu noneho, nk’uko wa muntu wo mu Umuryango we yabidutangarije. Bikaba bikekwa ko yaba ari mu bihugu byo mu Burayi cyangwa muri Amerika.
Past Jean Bosco NSENGIYUMVA mbere yo gushinga itoroero Seventh Day Adventist Reform Movement yakoraga muri Atraco, sosiyete yari iya Col Twahirwa DODO yakoraga ubwikorezi bw’abantu ikubaka kandi igacunga n’ibikorwe remezo bya za gare hirya no hino mu gihugu. Past Jean Bosco NSENGIYUMVA akaba yarakorga nk’ushinze gucunga Umutekano wa Gare zose zo mu Rwanda za Atraco.
Muri 2024 kandi ntabwo ari ubwa mbere yari akurikiranwe n’inzego za Leta ahanini bifite aho bihuriye n’imyemerere y’Itorero yari akuriye kuko no muri 2014 nabwo yatawe muri yombi ariko arekurwa uwo munsi. Nabwo yashinjwaga ko imyemerere y’Itorero rye igumura abaturage. Izi nshuro zose yabaga ahakana ibyaha bamushinja.
Amakuru akavuga kandi ko no gufungurwa kwe igihe yafatwagwa ari uyu Col Twahirwa DODO wabaye umukoresha we waba waramufashije ngo arekurwe Dosiye cye itagiye mu nkiko.
Mu nkubiri RGB iherutse yo gufunga inyubako z’insengero ndetse na zimwe mu nsengero ubwazo zitujuje ibisabwa, hari n’inyubako z’iri torero nazo zafunzwe zirimo n’ikicaro gikuru cyaryo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *