skol

Gasabo: Bisi itwara abagenzi yakoze impanuka abantu 4 barakomereka

Yanditswe: Friday 04, Nov 2022

featured-image

Bisi nini yo mu bwoko bwa Yutong ya sosiyete itwara abagenzi ya Jali Transport, yakoze impanuka ubwo yerekezaga Nyabugogo ivuye i Bweramvura, abantu bane bahise bakomereka yangiza n’ibikorwa remezo.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kane mu muhanda uva i Bweramvura uza Karuruma, habura ikirometero kimwe ngo igere mu gasantere ka Karuruma yaje kubura feli maze umushoferi arwana nayo agenda ayikuba ku mukingo.
Iyi bisi yarimo abagenzi basaga 68, yagendaga isakuma ibyo ibonye byose byari mu (…)

Bisi nini yo mu bwoko bwa Yutong ya sosiyete itwara abagenzi ya Jali Transport, yakoze impanuka ubwo yerekezaga Nyabugogo ivuye i Bweramvura, abantu bane bahise bakomereka yangiza n’ibikorwa remezo.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kane mu muhanda uva i Bweramvura uza Karuruma, habura ikirometero kimwe ngo igere mu gasantere ka Karuruma yaje kubura feli maze umushoferi arwana nayo agenda ayikuba ku mukingo.

Iyi bisi yarimo abagenzi basaga 68, yagendaga isakuma ibyo ibonye byose byari mu ruhande rw’iburyo yagenderagamo.

Yasenye ibisenge by’inzu zicururizwamo ku muhanda yangiza n’ibindi byari mu nzira yayo.

Abantu bane nibo bakomerekeye muri iyi mpanuka ariko ntawahasize ubuzima.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka witwa Musabyimana Danny, yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko iyi modoka nta kibazo yari ifite ndetse ngo nta cyumweru kirashira ibonye controle technique.

Ati ‘Namanukaga mva i Bweramvura ngeze ahamanuka cyane mfashe imyuka irabura, nkandagiye na feri irabura, niko kuyimanukana nshaka kugenda nyegeka ku mukingo kugira ngo nyigabanyirize umuvuduko. Nta kibazo imodoka yari ifite, nta cyumweru kirashira dukoresheje controle. Nta rindi banga ryabaye uretse Imana itwirindiye gusa.’

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere, yasabye abashoferi gukomeza kujya bakurikirana ubuziranenge bw’imodoka batwara umunsi ku wundi.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa