skol
fortebet

Bugesera: Uwagaragaye yatsikamiye umuturage ari kumunigisha ndembo yafunzwe

Yanditswe: Wednesday 08, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda atawe muri yombi, yagaragaye mu ifoto yashyizwe kuri Twitter n’utwa Izibyose, igaragaza umuntu wambaye ikote afite n’icyombo ari kuniga umuturage akoresheje inkoni zitwazwa n’abacunga umutekano bigenga bazwi nk’abasekirite.
Ibi byabereye mu murenge wa Gashora ho mu karere ka Bugesera aho umuturage wamenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na polisi akoresheje urubuga rwa Twitter, yavuze ko iki gikorwa cyo guhohotera umuturage cyabereye ahazwi nka RICA Gashora mu (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda atawe muri yombi, yagaragaye mu ifoto yashyizwe kuri Twitter n’utwa Izibyose, igaragaza umuntu wambaye ikote afite n’icyombo ari kuniga umuturage akoresheje inkoni zitwazwa n’abacunga umutekano bigenga bazwi nk’abasekirite.

Ibi byabereye mu murenge wa Gashora ho mu karere ka Bugesera aho umuturage wamenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na polisi akoresheje urubuga rwa Twitter, yavuze ko iki gikorwa cyo guhohotera umuturage cyabereye ahazwi nka RICA Gashora mu Karere ka Bugesera.

Polisi y’u Rwanda yasubije ubutumwa bw’uyu muturage, yemeje ko yamaze guta muri yombi uyu mugabo ukurikiranyweho guhohotera umuturage.

Mu butumwa bwa Polisi, yagize iti “Twafashe Ngizwenimana Daniel wagaragaye mu mashusho ahohotera umuturage, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashora mu gihe iperereza rigikomeje.”

Polisi kandi yahise isaba uyu muturage ko yayandikira ubundi akayiha nimero ze kugira ngo atange amakuru arambuye kuri iki gikorwa.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwakomeje bugira buti “Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone tubavugishe muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo.”

Uyu muturage yasubije Polisi agira ati “Nta makuru ahagije mfite kuko mpanyuze nigendera.”

Polisi ikunze gukorana n’abaturage aho amashusho cyangwa amafoto ashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ihohoterwa ayitabaza ihita ibikurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa