skol
fortebet

Burera: Abantu 33 bafashwe bari kunywa urwagwa n’ikigage mu bukwe bishe amabwiriza ya Covid-19

Yanditswe: Sunday 18, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu mugoroba, abantu 70 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 baguwe gitumo batashye ubukwe mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu wa Nyagasozi mu Murenge wa Gahunga i Burera, aho banywaga inzoga zirimo urwagwa n’ikigage.
Polisi yafashe 33 abandi bariruka.
Aba biyongereyeho abandi bantu 26 bo mu Karere ka Kirehe basengera mu Itorero rya ADEPR bijunditse Umushumba wabo wabashutse bakajya gusenga bagafatirwa mu rusengero barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bagacibwa amande.
Aba (...)

Aba baturage uko ari 26 basengera mu Itorero rya ADEPR barimo abagore 18 n’abagabo 8 bafatiwe mu Mudugudu wa Burembo mu Kagari ka Mareba mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye, Gatsinzi Ananie yabwiye IGIHE ko babafashe ahagana saa tanu z’amanywa nyuma yo gusanga bifungiranye mu rusengero.

Yagize ati “ Bari bikingiranye mu rusengero basenga tubagezeho bavuga ko bakoraga inama kandi nabyo ntibyemewe. Tukibafata rero twahise dutumaho ivuriro ryigenga kugira ngo bapimwe icyorezo cya COVID-19.”

Gitifu Gatsinzi yavuze ko buri muturage ari bwiyishyurire ikiguzi cyo gupimwa ndetse akanacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu.

Yakomeje avuga ko abenshi mubo bafashe baganiriye bababwiye ko batumiwe n’Umushumba ngo baze ababwire birangira bafatiwe mu rusengero.

Ati “ Abashumba bose b’insengero turabasaba rwose kudakomeza kuroha abaturage mu bihombo nk’ibi. Ubu umuturage agiye kwiyishyurira ikiguzi cy’igipimo kingana 10 000 Frw, yishyure amande 5000 Frw mu buryo bw’amaherere hiyongereho n’ibihumbi 150 Frw biri bucibwe urusengero usange nayo arayakura mu bakristo be.”

Ibitekerezo

  • buriya se iyi nkuru imeze ite? muravuga ibya Burera mu kanya ngo Nyagatare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa