skol

Burera: Polisi yafashe litiro 329 za kanyanga n’ibiro 10 by’urumogi byinjizwaga mu Rwanda bivanwe Uganda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2021

Tariki ya 3 Nyakanga na tariki ya 4 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage bafashe litiro 329 za kanyanga n’ibiro 10 by’urumogi byarimo kwinjizwa mu Rwanda biva mu gihugu cya Uganda. Byagiye bifatirwa mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Burera ndetse na bamwe mu babyinjizaga barafatwa.

Tariki ya 04 Nyakanga mu Murenge wa Nemba mu Kagari ka Nyamugari intsinda ryarimo uwitwa Biziyaremye Daniel bakunze kwita Gasatsi ryateshejwe litiro 135 za Kanyanga n’ibiro 10 by’urumogi. Abandi barirutse baracika hafatwa Biziyaremye.

Kuri iyo tariki mu Murenge wa Kivuye hafatiwe uwitwa Ntawukigiruwe François w’imyaka 21 yafatanwe litiro 24 za kanyanga, Ayishakiye Protais w’imyaka 23 yafatanwe litiro 10, Manirakiza Emmanuel w’imyaka 18 yafatanwe litiro 10 na Irakarama Ismael w’imyaka 18 yafatanwe litiro 10 za kanyanga.

Tariki ya 03 Nyakanga mu Murenge wa Gatebe mu Kagari ka Rwasa mu mudugudu wa Ngazo itsinda ry’abarembetsi bateshejwe litiro 120 za kanyanga ariko umwe muri bo witwa Mutabazi Jean Claude w’ imyaka 17 yafatanwe litiro 20 azikoreye ku mutwe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodise Nkundineza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage bakomeje ibikorwa byo kurwanya itsinda ry’abantu bazwi ku izina ry’abarembetsi bava mu Rwanda bakajya mu gihugu cya Uganda bakinjirana ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga rimwe na rimwe bakanazana ibicuruzwa bya magendu.

Yagize ati” Ibi bikorwa tubimazemo igihe kinini kandi ntibizigera bihagarara, ruriya rubyiruko rukunze gufatirwa mu mayira ya rwihishwa binjiza kanyanga mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda. Icyo tubakangurira ni ukubireka kuko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage ntaho bazaducikira, bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera nibibahama bahanwe hakurikijwe amategeko.”

SP Nkundineza yakomeje abibutsa ko noneho muri iyi minsi usibye no kuba bazana ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe ubu bashobora no kuzana icyorezo cya COVID-19.

Ati “Twese tuzi uko icyorezo kifashe muri kiriya gihugu cya Uganda, niyo mpamvu dukangurira abantu kwirinda kujyayo kugira ngo batazana icyorezo bakaza kugikongeza mu baturarwanda. Abafatwa barapimwa, bakajyanwa mu kato nyuma bakazabona gushyikirizwa ubugenzacyaha.”

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bafatanwe byatewe umuti mbere yo kubitwika.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Musanze: Ikamyo yagonganye n’ivatiri igwa igushije urubavu [AMAFOTO]

Imbere y’Ibiro by’Akarere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri...
12 October 2021 0

Huye: Umukobwa yafatanwe ibikoresho bya polisi ashaka gutuburira...

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ahagana saa yine...
11 October 2021 0

Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 200 zirimo inyubako z’ikigo...

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko bwatangiye kubarura ibyangijwe...
11 October 2021 0

Ngoma:Umunya Nigeria yasanzwe mu nzu yapfuye

Umunya-Nigeriya witwa Tukumbo Shakuru Adeite yasanzwe mu rugo rumwe rwo mu...
8 October 2021 0

Kimisagara: Mu mugezi wa Mpazi basanzemo umurambo w’umugabo

Mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge munsi y’ikigo cya MAISON...
8 October 2021 0

Rusizi: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bato bakoraga impushya mpimbano zo...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira Polisi ikorera mu...
8 October 2021 0