skol
fortebet

Dr.Kayumba Christopher wahoze yigisha muri UR yafunzwe

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha "RIB" rumaze gutangaza ko rwafunze Umwarimu n’umunyapolitiki Dr. Kayumba Christopher nyuma y’igihe rukora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.
Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter,yagize iti "Uyu munsi, RIB yafunze Dr. Kayumba Christopher (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha "RIB" rumaze gutangaza ko rwafunze Umwarimu n’umunyapolitiki Dr. Kayumba Christopher nyuma y’igihe rukora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter,yagize iti "Uyu munsi, RIB yafunze Dr. Kayumba Christopher nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya."

Kuwa 7 Nzeli 2021,nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uru rwandiko rwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo,rwagaragaza ko RIB isaba Dr Kayumba kwitaba kuwa 08 Nzeri 2021.

Rwagiraga ruti “Utumiwe ku Biro Bikuru by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 8 Nzeli 2021 ku isaha ya saa tanu (11h00) za mu gitondo.”

Si ubwa mbere Dr Kayumba ahamagajwe na RIB kuko no muri Werurwe 2021 yasabwe kwitaba kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cy’umukobwa wahoze ari umunyeshuri we umushinja gushaka kumufata ku ngufu.

Tariki 17 z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, kuri Twitter hatangajwe inkuru y’uko Kayumba yagerageje gufata ku ngufu umukobwa yari abereye umwalimu mu ishuri ry’itangazamakuru wamusanze mu rugo rwe.

Hashize iminsi 10 uwo bivugwa ko yahohoteye atazwi, umunyamakuru Fiona Muthoni Ntarindwa yanditse kuri Twitter ko ari we Kayumba yashatse gufata ku ngufu mu 2017.

Fiona M. Ntarindwa yemeje ko ari we uvugwa mu ruhererekane rw’inyandiko yanditswe kuri Twitter na Kamaraba Salva, ivuga ko yagiye kureba Kayumba ngo bavugane ibireba ishuri, ’asanga ameze nk’uwasinze’ ashaka kumusambanya ku ngufu, ariko abasha kumucika arahunga.

Christopher Kayumba, nawe akoresheje Twitter, yahakanye ibyo birego, avuga ko bigamije "gupfobya igitekerezo cyacu twashyize mu bikorwa" cy’ishyaka riharanira demokarasi yashinze.

Ibitekerezo

  • Aho bigeze ndabona kuba muri uru Rwanda ukabona bukeye ugomba kuba uri injiji, waba warize ukaba uri inkomamashyi, umukene utunzwe no gusingiza leta, waba ukize utwo usaruye ukadusangira nibifi binini. Ikindi ugomba kuba uri mpemuke ndamuke ubwenge bukajya mugifu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa