skol
fortebet

"Dusoma mu byahishuwe ko Umwami azagaruka gutwara itorero... "-CP Kabera

Yanditswe: Saturday 17, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yasabye abavugabutumwa ko mu gihe umwami ataraza,bafasha leta kwigisha no gukangurira abayoboke babo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje nyuma y’aho abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

CP Kabera yagize ati “Abavugabutumwa babo bafite inshingano ikomeye.Turangira ngo tubasabe badufashe kuganiriza abakiristo babo.Mu by’ukuri dusoma mu Byahishuwe ko Umwami azagaruka gutwara itorero ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe turinde abo azaza gutwara kwirinda no gukwirakwiza iki cyorezo cya Covid-19.

Iki ni ikintu gikomeye cyane ngira ngo abantu bashyiremo imbaraga,ntabwo gusengera mu rugo umuntu ku giti cye bibujijwe.Ibintu byo guhamagarana mukarenga uturere nkuko mwabibonye n’urundi rwego.”

Bamwe mu bafatiwe Kanyarira barenze kuri aya mabwiriza bavuga ko bari bagiye gusengera icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera. Bemera ko bakoze amakosa bakanayasabira imbabazi.

Aba bafatiwe kuri uyu musozi wa Kanyarira uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, buri wese agomba kurekurwa yishyuye 10.000Frw by’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa