skol
fortebet

FARDC n’abarimo FDLR bakajije ibitero kuri M23

Yanditswe: Saturday 07, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 ku wa Gatanu watangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryakajije ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage benshi twa za Teritwari za Masisi na Lubero.

Sponsored Ad

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka ndetse na Bénjamin Mbonimpa usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa wawo.

Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta bari mu mirwano ikomeye mu bice bigize Teritwari ya Lubero nka Kaseghe, Miombwe, Luofu na Kathwa duherereye hagati y’imijyi mito ya Kikuvo na Kirumba.

M23 mu itangazo yasohoye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yamenyesheje abarimo Umuryango Mpuzamahanga ko ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Abacanshuro b’Abanyaburayi, Mai-Mai/Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse na SADC rikomeje "kurasa uduce dutuwe cyane muri Lubero, Masisi no mu nkengero zaho, ndetse no ku birindiro byacu."

Kanyuka yavuze ko ibi bitero bishyira mu kaga ubuzima bw’ibihumbi by’Abaturage ndetse bikanarushaho gukomeza ikibazo gisanzweho.

M23 ivuga ko kuba bufasha buhabwa abasivile bari kugirwaho ingaruka n’iriya mirwano ari ibyo kwamaganwa, ndetse ikanavuga ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ibarinde ndetse inabacungira umutekano.

Uyu mutwe urimo gutabaza mu gihe ku rundi ruhande ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nko mu byumweru bitatu bishize amakuru avuga ko wigaruriye imidugudu irimo Shugi, Kinigi, Kaniro na Mululu iherereye hafi y’agace ka Lubaya muri Masisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa