skol
fortebet

Gasabo: Abantu 4 bahitanwe n’inzoga z’inkorano banyoye bakabanza guhuma

Yanditswe: Monday 27, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura,mu mudugudu w’intambwe wo mu kagali ka Kimihurura ahazwi nko mu Myembe, haravugwa urupfu rw’abaturage 4 n’abandi 3 bajyanywe mu bitaro, nyuma yo kunywa inzoga z’inkorano mu kabari ko mu rugo rw’umuturage.
Amakuru aravuga ko abapfuye barimo umugore umwe n’abagabo batatu bivugwa ko bazize inzoga yitwa "umuneza".
Abatuye muri uyu mudugudu babwiye itangazamakuru ko ari uburozi bashyiriwemo kuko imyaka bamaze banywa iyi nzoga ntacyo (...)

Sponsored Ad

Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura,mu mudugudu w’intambwe wo mu kagali ka Kimihurura ahazwi nko mu Myembe, haravugwa urupfu rw’abaturage 4 n’abandi 3 bajyanywe mu bitaro, nyuma yo kunywa inzoga z’inkorano mu kabari ko mu rugo rw’umuturage.

Amakuru aravuga ko abapfuye barimo umugore umwe n’abagabo batatu bivugwa ko bazize inzoga yitwa "umuneza".

Abatuye muri uyu mudugudu babwiye itangazamakuru ko ari uburozi bashyiriwemo kuko imyaka bamaze banywa iyi nzoga ntacyo yabatwaye.

Abo bantu bivugwa ko bashizemo umwuka mu masaha atandukanye yo mu gitondo cyo kuri kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Ukuboza.

Imwe mu mpamvu haketswe izo nzoga ni uko abamerewe nabi bose ari abazinyoyeho bakanarenza urugero, ndetse zikaba zirimo ikinyabutabire cya ethanol.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimihurura, Ruzibiza Wilson, yavuze ko ayo makuru bayamenye ndetse n’inzego zishinzwe iperereza ziri gushaka intandaro nyirizina y’urupfu rwabo.

Ruzibiza yavuze ko batangiye bagaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo guhuma no kuribwa mu nda.

Yagize ati: “Hari utuyoga twa make bajya bagurisha dupfundiye tugura 300frw, 400frw. Abantu bagiye bapfa bagiye bagaragaza ikibazo cyo guhuma no kuribwa mu nda, kenshi bijya bikunda kugaragara ku bantu banyoye ibintu birimo ethanol. Turasaba abantu kwitondera ibyo basanzwe banywa, bakanashishoza kuko iminsi mikuru ntibivuze kwiyahuza ibisindisha.”

Umuvugizi w’Urwego rwIgihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yabwiye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu.

Zimwe mu nzoga aba baturage banywaga harimo Umuneza,Tuzane ndetse n’izindi.

Amakuru aravuga ko Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) batangiye gukurikirana iki kibazo cy’abantu bane bapfuye nyuma yo kunywa inzoga n’abandi batatu barembeye kwa muganga.

Amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanwe inzoga z’inkorano zangirizwa muruhame agacibwa amande agenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu gihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi , kanyanga n’ibindi akurikiranwa n’ingingo ya 263 mugitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa