skol

Gasabo: Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 August 2021

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, inkongi yibasiye agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi.

Ababonye iyi nkongi bavuga ko yatangiye saa 8h50 za mu gitondo, itewe n’umuriro w’amashanyarazi, bituma ibikoresho byinshi birimo za matela n’ibindi bikoresho byinshi bibikwa mu gakiriro.

Aka gakiriro ka Gisozi kaherukaga gushya tariki ya 29 Kamena 2019,mu gice cy’aka gakiriro kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw’ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n’ibindi.

Amakuru aravuga ko iyi nkongi yatewe n’abantu basudiraga, udushashi tw’umuriro dutarukira ahabitse matola, hahita hafatwa. Kugeza ubu hahiye ibice bitandukanye by’aka gakiriro.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi rikaba ryihutiye gutabara kugira ngo ribashe kuzimya uyu muriro.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Ikamyo yataye umuhanda igonga abarimu 2 umwe ahasiga...

Ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda yerekezaga muri Repubulika Iharanira...
20 October 2021 0

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera...

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge...
20 October 2021 0

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo...

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka...
19 October 2021 0

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere...
19 October 2021 0

Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa

Bamwe mu bagororewe n’abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa...
19 October 2021 0

RDC: Ambasaderi Karega yavuze ku mirwano yavuzwe hagati ya RDF na...

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent...
19 October 2021 0