skol
fortebet

Gasabo: Ba gitifu basenyeye umuturage akiyahura bafunzwe bakekwaho ruswa

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali n’uw’Akagari ka Agateko mu Karere ka Gasabo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rubakurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no kwakira ruswa kugira ngo batange uruhushya rwo kubaka binyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Alexis Bucyana usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, ndetse na Ephrem Ndagijimana we usanzwe ari Umunyamabanga (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali n’uw’Akagari ka Agateko mu Karere ka Gasabo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rubakurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no kwakira ruswa kugira ngo batange uruhushya rwo kubaka binyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Alexis Bucyana usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, ndetse na Ephrem Ndagijimana we usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Agateko.

Nkuko amakuru dukesha UMUSEKE abitangaza,aba bafashwe nyuma yaho muri aka Kagari,hari umuturage washatse kwiyahura nyuma yo gusenyerwa inzu.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rwankuba mu Kagari k’Agateko bavuga ko ubuyobozi bwasenye inzu y’umuturage, maze agerageza kwiyambura ubuzima Imana ikinga ukuboko.

Byavugwaga ko uko kuyisenya byamukoze ku mutima yibuka imbaraga yakoresheje ngo ayibone maze ashaka kwiyahura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bagabo bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerecye kurwanya ruswa.

Yavuze ko iki cyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi no gutanga ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke batse.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za Kimironko na Gisozi mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibitekerezo

  • Kugirango akarengane, ubugome no gusenyera umuturage gutyo bicike, uwo muyobozi washenye aba akwiye gusohorwa mu nzu ye hakajyamo uwo yasenyeye kugeza kugeza uwasenyewe yongeye kubakirwa aho kuba.
    Iyo ngeso yahita icika n’abayobozi babikora babonye urwo rugero babicikaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa