skol
fortebet

Gasabo: Bashatse guhohotera ushinzwe imyubakire mu murenge bashinja kubaka ruswa yarangiza akaza kubasenyera

Yanditswe: Friday 15, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu midugudu y’Amakawa na Gikingo yo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, abaturage birukankanye batera amabuye Enjeniyeri w’Umurenge ndetse n’aba- DASSO hamwe n’abakozi yakodesheje bo gusenya amazu yabo, bakizwa n’amaguru.
Amakuru dukesha Rwanda Tribune avuga ko ubwo Enjeniyeri [Engineer] w’Umurenge wa Jabana yageraga mu Mudugudu wa Gikingo aje gusenya inzu imaze imyaka itatu yubatswe, abaturage baturiye aha bariye karungu batangira gutera amabuye abari bari gusenya aho (...)

Sponsored Ad

Mu midugudu y’Amakawa na Gikingo yo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, abaturage birukankanye batera amabuye Enjeniyeri w’Umurenge ndetse n’aba- DASSO hamwe n’abakozi yakodesheje bo gusenya amazu yabo, bakizwa n’amaguru.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune avuga ko ubwo Enjeniyeri [Engineer] w’Umurenge wa Jabana yageraga mu Mudugudu wa Gikingo aje gusenya inzu imaze imyaka itatu yubatswe, abaturage baturiye aha bariye karungu batangira gutera amabuye abari bari gusenya aho bakizwa n’amaguru.

Niyonsenga Marie (wahinduriwe amazina ku bw’umutekano we) yavuze ko uyu mu Enjeniyeri asanzwe aza aho yasenye kandi ngo yanahanyweraga.

Ati “Enjeniyeri w’Umurenge wa Jabana hano hantu asanzwe ahazi ko hubatswe kera, ikindi kandi ajya ahasomera icupa kuba yaraje kuhasenya ni ubugome bukabije, yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze Bwite.”

Uwasenyewe inzu imaze imyaka itatu yubatswe witwa Bernard, avuga ko yatunguwe n’uko yasanze inzu ye bari kuyisenya kandi imaze imyaka itatu yubatswe yibaza impamvu yaba yateye Enjeniyeri w’Umurenge wa Jabana Kabera Deogratias kuza kumusenyera kandi ngo na we ubwe yari amaze igihe aza kuhanywera.

Umuturage Habaguhirwa Bernard asaba ubuyobozi bw’Akarere n’Umujyi wa Kigali kumurenganura kuko ngo yarenganijwe n’uwo ngo yakwita umuturanyi we.

Ibi kandi byabaye no mu Mudugudu w’Amakawa, aho baje gusenya inzu bwa gatatu abaturage bakirukankana n’amabuye Enjeniyeri w’Umurenge wa Jabana Kabera Deogratias bashinja ko amaze kuhaza gatatu bamuha amafaranga ko ngo atagakwiye kuba ahagaruka.

Nyuma Enjeniyeri yaje kwaka imbabazi uwubakaga iyo nzu yasenywe witwa Jean Paul Kazungu, amusaba ko yakwinginga itangazamakuru bakareka gutangaza ayo mashusho hanyuma we agakomeza kubaka ahasenywe. Kugeza ubu ahasenywe hongeye kubakwa.

Enjeniyeri w’umurenge wa Jabana bari gusenya yimanye amakuru avuga ko niba abwira umunyamakuru ko niba ashaka amakuru abanza kwshyura abagombaga gusenya (Manpower) n’imodoka yakodeshejwe kuko ngo aho yari kuhavana itangazamakuru ryahamutesheje.

Ku bijyanye n’abamushinja ruswa, Enjeniyeri Kabera yagize ati “ubwo babivuga nibyo.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana buvuga ko igihe hari inzu yagaragaye iri kubakwa mu kajagari igomba gukurwaho, naho ku kijyanye na ruswa ubuyobozi bukavuga ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko ku wayitanze n’uwayakiriye.

IVOMO:RWANDA TRIBUNE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa