skol
fortebet

Gasabo: Ikamyo yaritwaye Fanta yakoze impanuka ikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikamyo yari itwaye ibinyobwa bitandukanye birimo na fanta zo muri Plastic yakoze impanuka ikomeye ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ihitana.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi nibwo iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru ahazwi nko kwa Kinamba mu masangano y’umuhanda Kacyiru-Gisozi .

Iyi modoka yaguye ubwo yageragezaga gukata mu muhanda ugana Nyarutarama cyangwa Gisozi-Gakiriro.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa Saba z’ijoro kandi ntawayiguyemo uretse umushoferi wayo wakomeretse ariko nawe agahita ajyanwa kwa muganga. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikomeje gukangurira abakoresha umuhanda gukomeza koroherana mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Abakoresha umuhanda kandi basabwa gukomeza kwitwararika bubahiriza amategeko yo mu muhanda ariko kandi n’abanyamaguru bagasabwa gushishoza igihe cyose bakoresha umuhanda.

Sorce:Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa