skol
fortebet

Gasabo: Umugabo yatwitse inzu yarimo umuryango we bane bayipfiramo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 26, Jan 2024

Gasabo: Umugabo yatwitse inzu yarimo umuryango we bane bayipfiramo

Sponsored Ad

skol

Umuryango w’abantu bane wapfiriye mu nzu wabagamo nyuma y’aho umugabo atwikishije inzu babagamo lisansi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Murindi I mu Kagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, inkongi yibasiye inzu abari bayirimo bapfiramo.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge wa Ndera avuga ko inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ihiramo umugabo n’umugore we n’abana babo babiri.

Hari abavuga ko inzu ishobora kuba yatwitswe n’umugabo biturutse ku makimbirane yari muri uyu muryango.

Flash Radio&TV yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuze ko hagiye gushakwa uko abitabye Imana bashyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa